Rutsiro: Bagiye biteze kwiga gukora mu nganda zigezweho batungurwa no gusanga ari ugusudira

Abanyeshuri biga ku ishuri ry’ubumenyingiro rya Bumba riherereye mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro bavuga ko nyuma yo gutsinda icyiciro rusange boherejwe muri iri shuri biteze ko bagiye kwiga gukora mu nganda zigezweho bagatungurwa no gusanga baroherejwe kwiga gusudira.
Bongeraho ko uretse kuba barasanze ibyo batekerezaga ko bagiye kwiga bihabanye n’ibyo bari kwiga banasanze iri shuri rifite ibikoresho bishaje bitajyanye n’igihe ndetse nabyo bikaba bidahagije kuko ibyinshi muri byo byapfuye bagasaba ko nibura bahabwa ibikoresho bijyanye n’igihe kandi bihagije.
Nzayirambaho Philemon yagize ati:’’ Twebwe twavuye mu rugo tuziko tuje kwiga ibintu byo gukora mu nganda zigezweho tuhageze dusanga ni ugusudira bisanzwe. Twabibwiye Abayobozi batubwira ko tugomba guhera ku gusudira hanyuma tukazakomeza kugenda tuzamuka gahoro gahoro. Ibikoresho bihari birashaje ndetse ni imashini za kera,ni imwe ihari ikora urebye n’umubare wacu ntabwo bihuye mbese.’’
Asaba ko n’ubwo biyemeje gukomeza kwiga ibyo batari biteze bafashwa kubona ibikoresho bihagije kandi bijyanye n’igihe kugira ngo bazabashe kuhakura ubumenyi buzabafasha kwiteza imbere nyuma yo gusoza amasomo.
Sibomana Olivier na we ati: ‘’Twavuye mu rugo dutsinze icyiciro rusange tuziko tuje kwiga ikoranabuhanga ryo mu nganda tuhageze dukubitwa n’inkuba dusanze tugiye kwiga ibintu byo gusudira. Twari twiteze ko tugiye kwiga ibintu byo gukoresha imitwe mbese na za mudasobwa.’’
Yongeraho ko hari bagenzi babo bananiwe kwakira izi mpinduka bagahitamo kwigendera asaba ko mu kugena ibyo umwana ajya kwiga hajya harebwa cyane kubyo yahisemo kugira ngo aherekezwe mu cyerekezo yibonamo kuruta ibindi.
Ati:’’Umubyeyi yari yiteze ko naje kwiga ibintu byo mu nganda kumva ko nagiye kwiga gusudira ni ibintu bikomeye. Hariho n’abanyeshuri batari bakira ko barimo kwiga gusudira mbese usanga ari ibintu bitatworoheye na gato. Twebwe tubona bitanahinduka ubu ngubu kuko aho tugeza ntacyahinduka ariko kuri barumuna bacu bakwiye kujya bareba ibyo basabye kuko mbere yo kubahitiramo ibyo bajya kwiga kuko iyo uhinduriye umuntu hari ukuntu umushyira mu bintu atari yiteze bikamuhindurira inzozi.’’
Ashimangira ko guhitiramo umuntu kwiga ibinyuranye n’inzozi ze bimuhindurira icyerekezo ndetse n’ubuzima muri rusange ashingiye ku kuba umuntu yiyemeza kwiga ikintu runaka bijyanye n’icyo yifuza kuzaba cyo mu gihe kiri imbere.

Mu ruzinduko Abadepite baherutse kugirira mu Karere ka Rutsiro bagaragaje ko bimwe mu bibazo bitandundukanye babonye muri aka Karere harimo n’amashuri adafite ibikoresho bihagije binatuma abanyeshuri batayagana aho basabye Ubuyobozi bw’Akarere gukemura iki kibazo kugira ngo Abanyeshuri bakomeze guhabwa ubumenyi bufite ireme.
Hon Habineza Frank yagize ati: ‘’Ikijyanye n’amashuri y’imyuga twasuye ishuri ritagira aho abana barara noneho abana babimenya ko ntahahari ntibahaze, twahasanze ishuri rifite abana bane gusa kubera icyo kibazo, hari amashuri agara kuri 3 twasuye twasanze abana bataza muri rusange. Ni ikibazo tuzaganiraho na Minisiteri y’Uburezi kugira ngo haboneka amacumbi ariko nanone n’ibikoresho bidahari ni bimwe mu bibazo bikomeye twabonye bigomba gushakirwa ibisubizo.’’
Yizeza ubuvugizi kuri ibi bibazo haebwa uko bizakemurwa ku bufatanye na Ministeri y’uburezi kugira ngo abana bakomeze kugana amashuri kandi bahabwe ubumenyi bufite ireme buzagira icyo bubafasha kwimarira no kukimarira Igihugu mu gihe kiri imbere.

Mu banyeshuri bagera kuri 65 bari baroherejwe kwiga muri iki kigo bivugwa ko abenshi muri bo batabashije kwakira impinduka mu masomo bari biteze kuhigira bagahitamo kwigira ahandi aho kuri ubu abiyemeje gukomeza amasomo muri bo batarenga 20 gusa.

Ndungutse Abdoulkarim Kivu24.rw
