Rubavu: Ibiyobyabwenge byongeye kugarukwako nk’inkomyi ikomeye ku mutekano

Mu gikorwa cyo gutangiza amarushanwa n’ubukangurambaga ku isuku n’isukura, kurwanya igwingira no kurwanya ibisindisha cyane cyane mu bakiri bato hongeye kugaragazwa ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ari inzitizi ikomeye ku mutekano hashingiwe ku bibazo bitandukanye bitera birimo nk’amakimbirane mu muryango ndetse no kwangirika k’ubuzima bwo mu mutwe.
Nk’uko Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Habitegeko Francois yabigarutseho mu gutangiza aya marushanwa yagaragaje ko kugeza ubu umutekano w’Igihugu muri rusange urinze neza n’ingabo ahubwo umwanzi ukomeye usigaye wo guhashywa ari ikoreshwa ry’ibisindisha ndetse n’ibiyobyabwenge by’umwihariko mu bakiri bato.
Yagize ati: ‘’Nibyo uwo niwe mwanzi dufite kuko nk’uko yabivuze imbibi zacu ubusugire bw’Igihugu bubungabunzwe n’igabo zacu, ariko tubona bimwe mu bihungabanya umutekno harimo ubwo businzi birimo ibiyobywabwenge mu rubyiruko ibyo rero nibyo tutifuza, turifuza ko urubyiruko rwacu ruba ruzima (sobber) bagafatanya n’abandi Banyarwanda bariho ubu kubaka Igihugu ariko bakazanakomerezaho kuko aribo bazakiragwa.’’
Yibutsa urubyiruko ko kutagira akazi bidasobanuye kwishora mu biyobyabwenge kuko ntanuwaha akazi uwabaswe nabyo akarusaba kubyaza umusaruro amahirwe atandukanye Igihugu cyashyiriyeho urubyiruko arimo nk’amashuri y’ubumenyi ngiro ndetse na gahunda za Leta zitandukanye zirimo gushyirwa mu bikorwa hirya no hino mu Mirenge.

Ku ruhande rw’abaturage b’Umurenge wa Rubavu watangirijwemo ubu bukangurambaga bavuga ko n’ubwo inzego z’umutekano zifatanije n’abaturge ntako batagira ngo abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’ababikoresha bafatwe ndetse banahanwe hakurikijwe amategeko bitarabasha gucika ndetse ingaruka zabyo zikomeza kwigaragaza.
Nyiramana Bernadette yagize ati: ‘’Abashinzwe umutekano n’Abaturage barimo gufatanya guhashya ibiyobyabwenge ariko kugeza uyu munsi usanga bigiteza ibibazo bitandukanye bigaragazwa n’amakimbirane mu miryango. Abagabo usanga barwana n’abagore, abana bananiranye n’ibindi.Ntabwo byari byacika haracyakenewe imbaraga nyinshi.’’
Agaragaza ko kugira ngo bicike hakenewe uruhare rwa buri wese mu kubirwanya abaturage bagatanga amakuru ku bashinzwe umutekano kugira ngo ababicuruza ndetse n’ababikoresha bafatwe bagororwe.
Mu karere ka Rubavu hakunze gufatwa abatari bake biganjemo urubyiruko bishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge birimo by’umwihariko urumogi ndetse n’inzoga zitemewe bakura mu Gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda kivuga ko umuntu wese ufatwa urya, unywa, yitera, uhumeka cyangwa wisiga ibiyobyabwenge ibyo aribyo byose cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nabyo, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa gufungwa hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri.
Ufatwa noneho akora, ahinga, ahindura, atunda, abika, uha undi cyangwa agurisha mu gihugu ibiyobyabwenge we ahanishwa gufungwa burundu akanatanga ihazabu.
NDUNGUTSE Abdoulkarim Kivu24.rw
