Abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bibukijwe kwirinda imvugo zihembera ubugizi bwa nabi

Abanyamakuru n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bibukijwe gukoresha neza iyi miyoboro birinda gukangurira abaturage kwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi ahubwo bakabigisha kumenya gushungura amakuru basoma cyangwa bumva.
Ibi babikanguriwe mu biganiro by’umunsi umwe byateguwe n’Umuryango La Benevolencia bigamije kwimakaza umuco w’amahoro binyuze mu kongerera ubumenyi Abanyamakuru ndetse n’abakoresha imbuga nkoranya mbaga ku ngaruka nziza cyangwa mbi ibyo batanga biba bishobora kugira ku muryango.
Hategekimana Jean Baptiste umwe mu rubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa avuga ko mbere y’ibi biganiro yumvaga ko amakuru yose atangazwa aba ari ukuri ndetse aba akwiye kuyagenderaho ariko yungutse ubumenyi bwo gucukumbura inkuru nyayo ndetse n’iz’ibihuha.
Ati:’’Hari ibyo ntari nzi nabashije kumenya. Twabonaga amakuru tukayafata nkaho ariyo yose ariko twabonye ko amakuru yose atangazwa atari ko aba ari ukuri. Aya mahugurwa amfashije kumenya inkuru y’ukuri ndetse n’uko nayitandukanye n’ibihuha.’’
Yongeraho ko nyuma y’ibi biganiro agiye kujya asobanurira urubyiruko rugenzi rwe ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kudapfa kwemera ibyo babonye byose ahubwo bakabanza bakabicukumbura bahereye ku cyari kigamijwe n’uwatangaje inkuru.
Umuyobozi wa La Benevolencia ishami ry’u Rwanda Ngoma King avuga ko ibi biganiro bizafasha Abanyamakuru ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kurushaho kuzikoresha neza bigisha aho guhembera urwangano n’ubugizi bwa nabi akemeza ko ku baturage bo bizabafasha kumenya gutandukanya amakuru y’ukuri n’ibihuha.
Ati: ‘’Intego y’ibi biganiro ni ukugira ngo twongerere abaturiye imipaka ubushobozi bwo gukumira ikintu cyose cyatuma bagana ubugizi bwa nabi. By’umwihariko ingingo twaganiriyeho yari ishingiye ku bintu tumaze iminsi twumva tubona ko byatuma abantu bishora mu bugizi bwa nabi cyangwa kwanga abandi tubona bikunze gucishwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru byandika.’’
Yongeraho ko hari ababikora batazi neza ingaruka byagira ahubwo wenda agamije kuzamura abamukurikira nyamara bishobora kuba intandaro y’urwango ndetse n’ubugizi bwa nabi akibutsa Abanyamakuru ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kubikoresha neza nk’umuyoboro wo kwigisha abaturage gushishoza no gushungura amakuru yose basoma mbere yo kwiyemeza kuyagenderaho.
Ibi biganiro byateguwe na La Benevolencia byari bisanzwe bihuza abaturage bo mu Bihugu by’Ibiyaga bigari haba imbona nkubone cyangwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo gukomeza guharanira kwimakaza umuco w’amahoro n’imibanire myiza.
Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24.rw
