Rubavu: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi basabwe kwitandukanya na ruswa.

Spread the love
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Murenge wa Rubavu bibukijwe kurwanya ruswa no kutayihishira

Mu Nteko Rusange y’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Rubavu yahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 uyu Muryango umaze ushinzwe, Chairman wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yasabye Abanyamuryango guhagurukira bagenzi babo bakomeje kurya ruswa abibutsa kutabifata nk’ibisanzwe cyangwa umuco.

Nk’uko yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi Nteko Rusange yateranye kuri uyu wa 11/12/2022, Chairman Kambogo yavuze ko bibabaje kuba hari abakirya ruswa ndetse n’abayitanga ku mugaragaro kandi ari Abanyamuryango bakareberwa na bagenzi babo bakomeje kubifata nk’ibisanzwe.

Yagize ati:’’Umuntu aratanga ruswa mukabifata nk’ibisanzwe kandi muzi ko biri muri gahunda z’Umuryango RPF-Inkotanyi ukagira ngo ni umuco byarabaye, mutange amakuru, abo bigireyo dufatanye n’abanyamuryango bafite gahunda yo guteza Igihugu cyacu imbere. Ntabwo bisaba imbaraga nyinshi cyane.’’

Yibukije ko kuba Umunyamuryngo atari ku izina gusa ahubwo ari mu bikorwa akebura abatanga serivisi zitandukanye gutanga serivisi zinose kandi zihuse, kubwira neza ababagana ndetse no gukomeza gufasha Abanyamuryango kugira ibyo bakora bibafasha kubona amafaranga mu rwego rwo gukomeza gushyira umuturage ku isonga.

Chairman wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yasabye Abanyamuryango kutareberera abakomeje kurya no gutanga ruswa

Ku ruhande rw’Abanyamuryango bashya bavuga ko kuba barahiye ari imbaraga nshya zinjiye mu Muryango RPF-Inkotanyi bakizeza gushyira mu bikorwa impanuro bahawe barwanya ruswa n’ibindi byaha binyuze mu gutanga amakuru ndetse no gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza by’abaturage.

Umutoni Carine yagize ati:’’ Twarahiriye kuba Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi uyu munsi nyuma yo gusobanukirwa no gucengerwa n’amahame yayo. Nk’uko rero twanabihawe mu mpanuro twagejejweho tuje turi imbaraga ziyongeye ku Banyamuryango bari basanzwe kugira ngo dufatanye kunoza ibitaragera aho twifuza. Umutekano,isuku,gufasha abatishoboye kugira imibereho myiza, kurwanya ruswa dutanga amakuru n’ibindi nibyo tugiye gushyiramo imbaraga.’’

Uru rubyiruko rwizeza gukomeza gufatira icyitegererezo mu gukunda Igihugu kuri bakuru babo bitangiye kubohora Igihugu basigasira ibyagezweho ndetse bakanatanga umusanzu mu guharanira kurushaho kugera kuri byinshi.

Muri iyi Nteko rusange y’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Rubavu yanahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 uyu Muryango umaze ushinzwe hakiriwe indahiro z’abanyamuryango bashya 286 biganjemo urubyiruko.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *