Rutsiro: ‘’Nta mitungo ye twigabije” Mayor Murekatete avuga ku kibazo cy’ushinza Akarere gufatira umutungo we

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Murekatete Triphose avuga ko nta mitungo ya Ufitinshuti Jean Damour wigeze kuyobora aka Karere bafatiriye mu gihe uyu muturage we agaragaza ko inzu ye yasigaye ku butaka yaherewe ingurane Akarere kamwangiye kuyikuraho ngo kuko kakiyekneye dore ko kayigize ububiko.
Mu kiganiro Ufitinshuti Jean Damour yagiranye na Rwandanews24 yayitangarije ko iki kibazo cye cyahereye tariki ya 28 Nzeri 2018 ubwo Akarere kafataga icyemezo cyo kwimura bamwe mu baturage bari bagaturiye mu gice bicugwa ko cyari mu manegeka kugira ngo kibungabungwe hanyuma mu masezerano bakumvikana ko uhawe ungurane agomba no gutwara ibiri hejuru ku butaka nk’uko byagenze kuri bagenzi nyamara we akabyimwaho uburenganzira ngo kuko Akarere kari kagikeneye inzu ye.
Uyu mugabo uvuga ko mu gihe Akarere kaba gakomeje kumusiragiza yiteguye kukageza imbere y’amategeko cyane ko nyuma yo kubona ko Akarere kadashaka gushyira mu bikorwa amasezerano bagiranye yahise atangira gusoma amategeko amurengera.
Mu gushaka kandi ko ikibazo afitanye n’Akarere gikemurwa mu bwumvikane Ufitinshuti Jean Damour aherutse gutangaza kuri rumwwe mu mbuga za Whatsapp ahuriraho n’Abayobozi b’Akarere ko ajya atangara iyo abonye bavuga ko bajya gukemura ibibazo by’abaturage kandi hari abamaze imyaka itanu ibyabo bitarakemuka.
Yagize ati “Ariko njye njya ntangara iyo mbonye gahunda nkizi aho bamwe tuba dufite ikibazo kimaze imyaka isaga 5 cyarabagejejejweho ntigihabwe igisubizo ariko hano ngo hakemurwa ibibazo by’abaturage. Ubu koko inzu yanjye Akarere kafashe kakayigira ububiko bwabo aho nahereye mbaza ubu Akarere kayikoresha twarayiguze cyangwa ni akarengane gusa. Mpisemo kubyandika hano kugira ngo twere kujya tuvuga ibintu bidafite agaciro.”

N’ubwo kuri uru rubuga Umuyobozi w’Akarere yahise asubiza uyu muturage amusaba ko yazagana akanama gashinzwe kurwanya ruswa n’Akarengane kakamufasha, ubwoyabazwaga n’Umunyamakuru kuri iki kibazo yamusubije ko nta mitumgo y’uyu muturage Akarere kigeze kigabiza.
Ku rubuga ati: “Ariko dufite akanama gashinzwe kurwanya ruswa n’akarengane yazaza ka kamwakira akenshi duhura kuwwa gatatu aramutse afite umwanya yazaza kakamwakira, atubwire tugatumizeho.”
Nyuma asubiza Umunyamakuru wa Rwandanews24 ati:’’Nta mitungo ye twigabije.’’
Abi abihuza n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro nawe wemeza ko iyi nzu itakiri umutungo wa Ufitinshuti kuva yayihererwa ingurane akemeza ko yahise iba umuntu w’Akarere ari nayo mpamvu gakomeje kuyibyaza umusaruro akamusaba kugana izindi nzego niba ataranyuzwe n’ibigisubizo yahawe.
Ati: “Hari ibyakozwe kuri iki kibazo kuko inzu yishyuwe kandi iyo yishyuwe iba ibaye umutungo w’Akarere. Kuba utaranyuzwe ufite uburenganzira bwo kwiyambaza izindi nzego.”
Ku rundi ruhande Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Havugimana Etienne we avuga ko iki kibazo bakizi ndetse Akarere kagiye kugisuzuma kigakemurwa.
Ati “Ikibazo afite n’ibikoresho biri aho yari afite umutungo mu nkengero z’ibiro by’Akarere, Inama Njyanama icyuye igihe yemeje ko hatangwa ingurane ku baturage bari bahatuye kugira ngo habungwabungwe, rero Ufitinshuti Jean Damour akaba yifuza gukuraho ibyo bikoresho, Akarere kagiye gusuzuma icyo kibazo gikemurwe.”

Mu ruzinduko itsinda ry’ Abadepite riyobowe na Hon Frank Habineza rimazemo iminsi mu Karere ka Rutsiro ryanenze Ubuyobowi bw’aka Karere kutagira umwete mu gukemura ibibazo by’abaturage nyuma y’uko risanze 95% by’ibibazo bari barasize mu ruzinduko rwaherukaga mu mezi atandatu ashize bitarakemu kuko bamwe mu bayobozi bitwazaga ko ari bashya.

Kivu24.rw


Mu nyandiko zitandukanye, Ufitinshuti avuga ko yatakambiye inzego zitandukanye harimo n’Intara ariko kugeza ubu akaba atarakemurirwa ikibazo
