Rubavu: Abangavu basaga 120 batewe inda, haratugwa agatoki ubukene mu miryango

Mu gihe hatangizwa ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Karere ka Rubavu bamwe mu babyeyi bagaragaje ko ubukene aribwo butuma aba bangavu bashukwa byoroshye mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere bwo buvuga ko ari ikibazo cy’imyumvire.
Aba babyeyi bavuga ko muri iki gihe ibintu byose byahenze ubukene bumeze nabi hirya no hino mu miryango aho usanga uretse no guhaza ibyifuzo by’abana no kubabonera ibibatunga biba bitoroheye ababyeyi bigatuma abashaka gushuka aba bangavu biborohera kuko baba babaha ibyo batabasha kubona iwabo.
Nyirandabaruta Clementine ati “Inzara iri mu miryango irimo gutuma abakobwa bagenda bahura n’abagabo bakabaha ibyo kurya bakabasambanya, rimwe na rimwe bakabaha inzoga bakabasambanya bamaze kubasindisha.”
Asaba kongera ubufasha buhabwa imiryango iri mu bukene bukabije igafashwa kwigira no kubonera abana ibyo bakeneye kuko ari byo bizatuma abangavu babasha gutsinda ibishuko.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse avuga ko ntawe ukwiye kwitwaza ubukene ngo yishore mu ngeso z’ubusambanyi akemeza ko guhindura iyi myumvire ariyo ntego y’ubu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bwatangijwe uyu munsi.
Yagize ati:”Aha ni imyumvire, ni ikibazo cy’imyumvire inzara ntabwo bikujyana mu busambanyi kuko inzara ituma ahubwo ujya gushaka icyo gukora kandi binyuze mu nzira nziza,ntabwo bikujyana mu busambanyi kuko bukwangiriza ubuzima ahubwo ugasanga bwa busambanyi butumye utagera kubyo wiyemeje. Urumvako bibangamira ahubwo imibereho myiza yawe kurusha uko byagufasha kugera ku ntego. Ibi ngibi rero ni ubukangurambaga tugomba gushyiramo imbaraga tugafasha abaturage kubitandukanye ahubwo tugashaka icyatuma biteza imbere batanyuze mu busambanyi.’’
Yongeraho ko zimwe mu ngamba zafashwe mu rwego rwo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo gukurikirana no guhana buri wese wakoze iki cyaha ndetse n’uwagerageje kugihishira hakurikijwe amategeko akanibutsa ababyeyi kurushaho kwegera abana babo bakabaganiriza.

Imibare itangwa n’Akarere ka Rubavu igaragaza ko ihohotetwa rishingiye ku gitsina riri hejuru mu Mirenge ya Nyamyumba, Rugerero na Kanama akaba ari nayo izibandwaho muri ubu bukangurambaga hegerwa abaturage mu rwego rwo kubashishikariza kugira urihare mu kurirwanya.
ingingo y’133 mu itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko uhamijwe n’inkiko ibyaha byo gusambanya abana n’ibindi bifitanye isano nabyo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
kimwe n’ingingo ya 20 y’itegeko n°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, ivuga ko uwahamwe n’icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranwe ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2). ibi ni nabyo bihano bihabwa uwahamijwe icyaha cyo gukoresha uwo bashyingiranwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ndungutse Abdoulkarim Kivu24.rw
