Abatuye Umurenge wa Rubavu bashimiye Imana byinshi bagezeho muri 2022 banayiragiza 2023

Spread the love

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubavu bufatanije n’Ubuyobozi bw’impuzamatorero mu Murenge wa Rubavu bateguye igiterane kitabiriwe n’abatuye uyu Murenge ndetse n’inshuti zaho cyari kigamije gushimira Imana byinshi bimaze kugerwaho mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu,imibereho myiza ndetse n’imiyoborere myiza by’abawutuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge Harerimana Emmanuel Blaise yemeza ko impinduka mu nkingi zitandukanye za Guverinoma muri uyu Murenge zigaragarira buri wese uwugezemo ugereranije n’uko uyu Murenge wari umeza mu myaka yashize agashimira abaturage uruhare rufatika bakomeje kubigiramo.
Yagize ati:’’ Kugeza uyu munsi ibyo twashimira Imana ni byinshi cyane ku buryo n’uwajya kubivuga bwakwira bugacya. Umurenge wacu ugizwe n’ibice bibiri kandi byose ubona bizamuka uko bwije n’uko bucyeye. Duhereye ku gice cy’Umujyi ngira ngo ntawashidikanya ku ntambwe ikomeje guterwa mu kunoza imiturire ndetse n’iterembere ry’ibikorwa by’ubucuruzi usanga muri Centre za Byahi na Karukogo by’umwihariko. Igice cy’ubuhinzi nacyo kirimo gutanga umusaruro ushimishije haba ku bihingwa nk’urutoki ndetse n’ibindi.’’
Yongeraho ko ntawabura kwishimira gahunda nziza ya Guverinoma yo kugeza imihanda ya Kaburimbo muri uyu Murenge yemeza ko nyuma yo kuzura kwayo bizatuma uyu Murenge uhita ugera ku rundi rwego rutandukanye n’urwo uriho kugeza ubu.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Ishimwe Pacifique agaragaza ko abatuye Umurenge wa Rubavu bafite byinshi bamaze kugezwaho bikwiye gutuma bashima Imana ashishikariza abayoboke b’amadini n’amatorero gukomeza gukora cyane baharanira kurushaho kwihuta mu iterambere.
Ati “Mu by’ukuri ni byinshi bigaragarira amaso ya buri wese bimaze kugerwaho muri uyu Murenge abantu bakwiye gukomeza gushimira Imana kuko impinduka nziza zigaragaza umunsi ku wundi. Namwe rero nimukomeze mushishikarire gukora ibibateza imbere n’imiryango yanyu, Umurenge ndetse n’Igihugu muri rusange, turanishimira aho mugeze mwiteza imbere, mu gusenga no gufasha abatishoboye mukure amaboko mu mifuka mukore.”
Ishimwe yabasabye kandi gutandukana n’umuco wo gusabiriza ari nako barushaho guhangana n’imirire mibi mwimakaze ubu muntu mu bantu no kuguma mu gakiza.
Bimwe mu byo Abatuye Umurenge wa Rubavu bashimira Imana harimo kwegerezwa ibikorwa remozo bitandukanye birimo amazi meza,imihanda ya Kaburimo irimo n’ikiri gukorwa, amavuriro mato,amashuri n’amarerero n’ibindi. Bashima Imana kandi Imiyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga ikomeje gutuma Umurenge wabo uza ku isonga mu kwesa Imihigo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *