Rubavu: Guverineri Habitegeko yasabye Abafatanyabikorwa gukemura ibibazo by’igwingira

Spread the love
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois yasabye abafatanyabikorwa gukemura ikibazo cy’igwingira

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois yongeye kwibutsa abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rubavu ko hakiri ikibazo gikomeye cy’umubare munini w’abana bangwingiye ashingiye ku ngaruka zabyo abasaba gufata iki kibazo nka kimwe mu byihutirwa mbere y’ibindi.

Ibi Guverineri yabigarutseho ubwo yatangizaga imurikabikorwa ry’iminsi 3 ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rubavu mu iterambere abibutsa ko n’ubwo hashimwa uruhare rwabo mu gukemura ibibazo bitandukanye urugendo rugikomeza.

Ati:‘’Icya mbere njyewe ndashima uruhare rwabo kuko rurahari rufatika, ariko n’ubwo hari ibiba byakozwe hari n’ibindi biba bigomba kongerwaho kugira ngo dukomeze gukemura ibibazo; Ni urugendo rero nta narimwe tuzahagaragara ngo tuvuge ngo byose byakemutse, ibyo bakora turabibashimira ariko ntitubitindeho icyo tubasaba ni ugukomeza kugira ngo ibibazo bikomeze bakemurwa.’’

Abibutsa ko ikibazo cy’igwingira ari ikibazo gikomereye Intara y’Iburengerazuba kuko hakigaragara umubare munini w’abana bagwingiye ashingiye ku ngaruka zaryo ku Gihugu cy’ejo hazaza asaba uruhare rwa buri wese mu kurandura iki kibazo yemeza ko kugikemura bishoboka mu gihe haba hahujwe imbaraga.

Yakomeje ati:’’Turacyafite umubare w’abana benshi bagaragaza ibibazo by’imirire mibi n’igwingira icyo rero ni ikintu kiduteye impungenge kubera ingaruka mbi imirire mibi igira ku bana ndetse n’iryo gwingira. Umwana wagwingiye bigira ingaruka ku muryango Nyarwanda muri rusange, ku muryango we ndetse no ku giti cye. Niyo mpamvu rero duhora tubigarukaho kugira ngo gufatanye kubikemura kandi birashoboka.’’

Asaba uruhare rwa buri wese mu kurandura iki kibazo cy’igwingira n’imirire mibi byaba binyuze mu buryo bw’ibitekerezo ndetse n’amikoro

Ku ruhande rw’Abafatanyabikorwa bitabiriye iri murikabikorwa bavuga ko hari bimwe mu bikorwa batangiye gukora mu guhangana n’ibibazo by’igwingira ndetse n’imirire mibi kuri ubu bikaba byaratangiye no kugaragaza impinduka mu mikurire yabo.

Umuyobozi wungirije w’Umuryango Soroptimiste Mukankaka Mariane yagize ati:’’ Twebwe hari ibikorwa twatangiye gukora bigamije gukemura ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi. Duhereye nko ku miryango 30 yari iifite ibibazo by’abana bagaragazaga ibimenyetso by’imirire mibi mu Murenge wa Nyakiriba twaganiye n’ababyeyi babo barigishwa, borozwa inkoko kugira ngo bajye bagaburira abana amagi, bahabwa imirama y’imboga ndetse n’umurama w’ibihumyo kugira ngo nabyo bibafashe kuboneza imirire. Abaturage bo mu Murenge wa Nyakiliba kandi twabahaye ingemwe z’ibiti by’imbuto aho kuri ubu harimo n’ibyatangiye kwera.’’

Nawe yemeza ko gukemura ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi bishoboka mu gihe buri wese yaba abigizemo uruhare ahareye ku mpinduka zigaragara mu miryango y’abana uyu muryango wafashije.

Imibare igaragaza ko mu bana bagera ku 55000 muri aka Karere ka Rubavu bari munsi y’imyaka 5 muri bo abafite ikibazo cy’igwingira basaga ibihumbi 8;Ubuyobozi bwemeza ko bwahagurukiye iki kibazo ku buryo iyi mibare yavuye hejuru ya 46% kuri ubu ikaba igeze kuri 40%.

Abafatanyabikorwa 76 bitabiriye imurikabikorwa mu rwego rwo kugaragaza ibyo bakora no kwigira kuri bagenzi babo

Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *