Rubavu: Imyumvire n’imyizerere no kutishyura MUSA biracyabuza abarwayi kugana amavuriro

Spread the love

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurwayi mu Bitaro bya Gisenyi hongeye gutungwa agatoki imyumvire n’imyizerere ndetse n’ikibazo cyo kutishyura ubwisungane mu kwivuza mu bikomeje kubuza abarwayi kujya kwa muganga hakiri kare ahubwo bakabanza mu byumba by’amasengesho ndetse no mu baganga gakondo.

Padiri Mariyamungu Jean Nepomuscene yibukije abarwayi kujya bihutira kujya kwa muganga aho guca mu zindi nzira zitbafasha gukira (Photo: Kivu24.rw)

Nk’uko Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Stella Maris Mariyamungu Jean Nepomuscene yabigarutseho ubwo yasobanuraga ivangiri mu Gitambo cya Misa cyabimburiye igikorwa cyo kwizihiza umunsi w’abarwayi yashimiye abaganga kudatezuka ku kwita ku barwayi abasaba kudacika intege anaboneraho kunenga ababeshya abarwayi ko babakiza mu buryo butandukanye yibutsa n’abarwayi ko no mu burwayi ari ngombwa gushishoza.

Yagize ati: ‘’…Tuyishimira bamwe muri twebwe bitangira abarwayi umunsi n’ijoro, bamwe muri twebwe badahumeka kugira ngo umurwayi amererwe neza.Mwebwe ntabwo mumeze nka babandi batarunda hamwe n’Imana; Turanazirikana n’abandi bashobora kubeshya abarwayi ko babakiza nyamara ahubwo ubuzima bwabo babutagaguza,turagira ngo dusabire abarwayi b’intege nkeya kugira ngo no mu burwayi hajye habamo gushishioza. Nyamuneka abarwayi ntimukajye munyura hirya no hino mutagaguza utwanyu gusa kandi nyamara hari aho mushobora kuronkera umukiro.’’

Nyuma yo kwibutsa abarwayi ko hari abakwiye kubavura babyigiye kandi babifitiye ubushobozi anasaba abaganga kutadohoka kuri uyu muhamagaro wo gufasha ababagana bababaye kubw’umubiri agakeburira buri wese kwirinda abamujyana mu bindi bitamujyana ku mukiro birimo na za magendu.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gisenyi CSP Dr Tuganeyezu Oreste yemeza ko hari abarwayi bakira bararembye kubera kubanza mu byumba by’amasengesho no mu bavuzi ba Gihanga(Photo:Kivu24.rw)

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gisenyi CSP Dr Tuganeyezu Oreste nawe yemeza ko hakiri ikibazo cy’abarwayi bakirembera mu ngo ndetse n’abagana za magendu ndetse n’ibyumba by’amasengesho akemeza ko ahanini iki kibazo kigira ingaruka zikomeye ku bana cyane ko bo imibiri yabo iba itaragira ubushobozi bwo guhangana n’indwara.

Ati: ‘’Hari ikibazo cy’abarwayi bakirembera mu ngo abandi bakajya kwivuza mu buryo bwa magendu ndetse no mu byumba by’amasengesho ariko ahanini bigira ingaruka ku bana kuko bo baba badafite ubushobozi bwo kwihanganira indwara. Twagiye tubibona rero mu batugana benshi ugasanga bahagera barembye wakurikirana mu mateka ugasanga amaze ukwezi, ameze ibyumweru yibera mu bavuzi ba Gihanga noneho ikibazo gikomeye wajya no kureba no mu bipimo dufata muri laboratwari ugasanga impyiko zarangiritse, imyijima yarangiritse kubera imiti cyangwa ibyatsi babaha bitajyanye n’ubuzima bw’umuntu.’’

Yongeraho ko uretse abajya kwivuza ku buryo bwa Gihanga ndetse no mu byumba by’amasengesho hari n’abarembera mu rugo kubera kutagira ubwisungane mu kwivuza akibutsa kwitabira kwishyura ku gihe kuko ubufite bumurinda kurembera mu rugo.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Rubavu, Uwineza Fransine yibukije abaturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku gihe(Photo:Kivu24.rw)

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Rubavu, Uwineza Fransine yibutsa abaturage ko Ubuyobozi bwakoze ibishoboka byose kugira ngo bubegereze serivisi z’ubuzima zitandukanye haba ku mavuriro mato,Ibigo Nderabuzima ndetse no ku Bitaro bya Gisenyi agasaba abarwayi bose kugana ibi bigo kuko haba hari abakozi bahora biteguye kubakira bagaca ukubiri n’ababajyana mu nzira zitabageza ku gukira uburwayi.

Yagize ati: ‘’Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu bwashyize imbaraga mu bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura Imibereho myiza y’abaturage ari nayo mpamvu twamaze kwegerezwa amavuriro mato, Ibigo Nderabuzima ndetse na serivisi zigenda zongerwa mu Bitaro kugira ngo ubuzima bwacu burindwe. Cyaba ri ikibazo rero hagize uwitesha aya mahirwe yashyiriweho ukabura kwivuza neza kandi ku gihe.’’

Nawe yibutsa ko akamaro ko kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku gihe ari ukurinda ubufite kurembera mu ngo agasaba n’abatabasha kubonera aya mafaranga icyarimwe kugana ibimina bashyiriweho kugira ngo bace ukubiri no kurembera mu ngo.

Mu mihigo y’umwaka ushize wa 2021-2022 Akarere ka Rubavu kaje ku mwanya wa 13 n’amanota 78,74% ni mu gihe aka Karere karangije uyu mwaka abagatuye baritabiriye ubwisungane mu kwivuza ku kigero cya 52.5% naho kugeza ubu icyegeranyo giherutse gushyirwa ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB mu mpera za Gashyantare 2023 kigaragaza ko Akarere ka Rubavu kari ku mwanya wa 19 n’amanota 87.1% mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2022-2023.

Nyuma y’ibiganiro hatanzwe ubufasha burimo ibiribwa, imyenda ndetse n’ibikoresho by’isuku bitandukanye byakusanijwe n’abagiraneza,imiryango,amadini n’amtorero ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye (Photo:Kivu24.rw)

Ndungutse Abdoul Karim, Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *