Ibitaro bya Gisenyi: Abarwayi 87 babazwe uburwayi butandukanye n’inzobere boroherezwa urugendo rwo kujya CHUK

Spread the love
Inzobere ziturutse mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali/CHUK zabaze amagufa abarwayi 45

Mu bikorwa bisanzwe bikorwa n’Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali/CHUK ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, abarwayi bo mu Karere ka Rubavu ndetse no mu Turere tugaturiye bafashijwe kwegerezwa serivisi yo kubagwa amagufa ku bantu bakuru ndetse n’ubundi burwayi butandukanye ku bana mu rwego rwo kuborohereza kubonera serivisi hafi y’aho batuye mu gihe bagombaga kuzagana mu Bitaro bya CHUK biherereye mu Mujyi wa Kigali.

Nk’uko Dr Thierry Niyomugabo, inzobere mu kubaga amagufa yabigarutseho ngo iki gikorwa cyo kwegera abarwayi gitegurwa mu rwego rwo kugabanya ubwinshi bw’abarwayi bagana Ibitaro bya CHUK ariko no mu rwego rwo kwegereza abarwayi serivisi kugira ngo bavurirwe aho imiryango yabo yoroherwa no kubitaho ndetse no kubakurikirana.

Yagize ati: ‘’Iyi gahunda rero ni gahunda ihoraho kandi igera no ku bindi Bitaro bitandukanye tukahahurira n’abarwayi benshi baba barashyizwe ku rutonde rw’abazabagirwa mu Bitaro bya CHUK mu gihe urutonde biba bigaragara ko rwabaye rurerure batazabagirwa ku gihe.Ikindi nk’uko mubizi binaborohereza kubonera hafi serivisi z’ubuvuzi bitagombye kubasaba kujya i Kigali ndetse biakaborohereza n’uburyo bwo kwitabwaho n’imiryango yabo igihe umuntu akiri mu Bitaro bitandukanye n’uko byakagenze yaravuriwe kure y’aho atuye.

Ku ruhande rw’abarwayi n’imiryango yabo bashima cyane iyi gahunda bagasaba Minisiteri y’Ubuzima ko byajya bikorwa kenshi gashoboka mu gihe Ibitaro bibegereye bitaragira ubushobozi bwo kubaha serivisi zitandukanye zituma bagana Ibitaro byo mu Mujyi wa Kigari ngo cyane ko abenshi usanga ari nabwo bwa mbere baba bagiyeyo ndetse nta n’ubushobozi buhagije baba bafite.

Simbonabarezi Sylvestre wabazwe amagufa yagize ati:’’Nakorewe urugomo igufwa ricikamo ngeze kwa muganga banyoreza muri CHUK ngo kuko ariho hari umuganga wari ufite ubushobozi bwo kumbaga nkabasha kongera guhagarara.Ni amahirwe akomeye twagize kuba izi nzobere zaje zikamvurira hano mu Bitaro bya Gisenyi.Byamfashije cyane kuko bitandukanye no kujya i Kigali nibura hano i Gisenyi nari nsanzwe mpazi ndetse ni na hafi y’inshuti n’abavandimwe birimo kuborohera kungeraho.’’

Abana 42 nabo babazwe uburwayi butandukanye n’inzobere zo muri CHUK

Imanizabayo Providence wo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu avuga nyuma yo guhabwa urupapuro rumwohereza kuvuriza umwana we mu Bitaro bya CHUK yagiyeyo agahabwa gahunda yo kuzavurirwa umwana mu kwezi kwa Gicurasi 2023, ashima iki gikorwa kuko gitumye umwana we avurwa mbere y’igihe yari yarahawe ndetse akanavurirwa hafi aho yorohewe n’urugendo ugereranije no kujya mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati:’’Naje hano kuvuza umwana bambwira ko uburwayi afite busaba kujya kubagirwa mu Bitaro bya CHUK, ntabwo ubusanzwe menyereye iyo za Kigali, Nagiyeyo mbonana na muganga aduha gahunda yo mu kwezi kwa gatanu. Nishimiye cyane ko umwana wanjye ahise avurwa bitadusabye gukomeza gutegereza ndetse tukanavurirwa hano mu Bitaro by’iwacu ku Gisenyi.’’

Yongeraho ko n’ubwo yari afite gahunda yo kuzavurirwa umwana mu kwezi kwa Gicurasi 2023 atari yizeye ko iki gihe cyari kuzagera yarabashije kubona amikoro amujyana mu Mujyi wa Kigali agashima ko kuri ubu yegerejwe serivisi ndetse icyizere cyo gukira kikaba ari cyose kuko impinduka ku mwana we yatangiye kuzibona.

Abarwayi bavuriwe mu Bitaro bya Gisenyi n’izi nzobere zo mu Bitaro bya CHUK harimo abana 42 babazwe indwara zitandukanye z’umubiri ndetse n’abakuze 45 babazwe amagufa harimo abagiye bavunika kubera ibibazo btandukanye byiganjemo impanuka ndetse n’abagiye bayarwara uko bagendaga bakura. Uretse kandi abarwayi bari kuri gahunda yo kubagwa n’Ibitaro bya CHUK mu babazwe harimo n’abandi 4 bageze ku Bitaro bya Gisenyi muri iki cyumweru bagahita bahabwa serivisi bitagombye kubanza kubashyira kuri gahunda ya CHUK i Kigali.

Ndungutse Abdoul Karim, Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *