Rutsiro: Ibibazo 732 ku 1235 bimaze gukemurirwa muri gahunda ya ‘’Tubegere duce ingando’’

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buvuga ko kuva gahunda ya ‘’Tubegere Tuhace Ingando’’ yatangira mu Karere kuva mu mpera z’umwaka wa 2022 yafashije Akarere kurushaho kwegera abaturage, kumva ibyifuzo byabo, kubagira inama,kubasobanurira gahunda za Lata ndetse no kubafasha kwikemurira ibibazo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Murekatete Triphose yavuze ko iyi gahunda yashyizweho kugira ngo Ubuyobozi burusheho kwegere abaturage mu rwego rwo kubatege amatwi humva ibyifuzo byabo ndetse no gufatanya nabo kwikemurira ibibazo bitandukanye wasangaga bimaze kuba byinshi mu nzego zitandukanye bituma hatekerezwa ubu buryo buboneye bwo kwifashisha kugira ngo bicyemurirwe iwabo ku Murenge mu Kagari ndetse no ku Mudugudu.
Yagize ati: ‘’Nyuma yo kubona ko dufite ikibazo cy’ibibazo byinshi by’abaturage bikeneye gukemurwa twatekereje uburyo twakwifashisha ngo tubashe gukemura ibi bibazo mu buryo bwihuse kandi bworohereza abaturage. Uretse kandi gukemura ibibazo by’abaturage iyi gahunda inagamije gushishikariza Abayobozi mu nzego zose zo mu Karere kurushaho kwegera abaturage. Umusaruro w’iyi gahunda kuva yatangira umaze kwigaragaza aho ibibazo byinshi byagiye bikemurwa ibindi bigahabwa umurongo bigomba gukemurwamo.’’
Yongeraho ko uretse gukemura ibibazo by’abaturage iyi gahunda inatanga urubuga ku baturage mu gutanga ibitekerezo n’ibyifuzo byabo hamwe no gusobanuza ibyo badasobanukiwe mu mategeko n’uburengenzira bwabo binafasha kwirinda gukomeza gukururana kubera ubutamenya bityo bikagabanya abagana inkiko nyamara bakabaye banyurwa n’uko ibibazo byabo byakemuwe n’inzego zibegereye.

Hakizimana Martin, utuye mu Murenge wa Ruhango avuga ko iyi gahunda yabafashije gukemurirwa ibibazo bari bamaranye igihe bitabasabye gukora ingendo ndende ngo basange Ubuyobozi mu Biro. Yongeraho ko hari amwe mu mategeko batari bazi arimo nk’ay’izungura yatumaga imiryango ihora mu makimbirane kubera ubutamenya.
Yagize ati: ‘’Iyi gahunda ni nziza mu by’ukuri kuko ituma tubonera Ubuyobozi bwacu hafi, Erega hari n’abaturage batabaga bazi Meya kuko babaga bataragera ku Karere cyangwa Gitifu mu gihe babaga nta gahunda irabageza ku Murenge. Uyu munsi rero kuba barimo kuza hasi mu Tugari dutuyemo bakatuganiza tukabamenya bituma turushaho kubagirira icyizere ndetse tukananyurwa n’uko badukemurira ibibazo kuko hari ubwo wasangaga tugana inkiko no kubera ubutamenya.’’
Asaba ko iyi gahunda yajya ikorwa ku buryo buhoraho kuko yatanga umusaruro mu gukumira amakimbirane mu miryango ndetse n’ibibazo by’urudaca usanga bituma abaturage bakeneshwa no guhora basiragira mu nkiko.

Gahunda ya ‘’Tubegere Duce Ingando’’ yatekerejwe nyuma y’uko mu Karere ka Rutsiro hose hari urutonde rurerure rw’ibibazo bisaga 1235 byari bitarakemurwa mu nzego zitandukanye. Kugeza uyu munsi ikomeje gutanga umusaruro kuko muri ibi bibazo ibisaga 732 bimaze gukemurwa ndetse ibindi nabyo bikaba byarahawe umurongo bigomba gukemurwamo.
Ndungutse Abdoul Karim, Kivu24.rw
