Rubavu: Abaturage bongeye kwibutswa kwishyura Ubwisungane mu kwivuza ku gihe birinda kurembera mu ngo.
Mu gihe hizihizwaga umunsi mpuzamaha w’abarwayi ku nshuro ya 31 mu Bitaro bya Gisenyi abaturage bongeye kwibutswa kwitabira kishyura ubwisungane mu kwivuza ku gihe kuko bibarinda kurembera mu ngo ndetse no kujya gushakira ubuvuzi mu byumba by’amasengesho ndetse no mu baganga gakondo

Umuyobozi mukur w’Ibitaro bya Gisenyi CSP Dr Tuganeyezu Oreste avuga ko mu barwayi bakira bakomeje kubona benshi bagera kwa muganga bararembeye mungo kubera gutinya amafaranga baba bagomba kwishyura kwa muganga kubwo kutagira ubwisungane hakaba n’ababa barabanje guca mu byumba by’amasengesho ndetse no mu bavuzi gakondo aho kubavura ngo bakire ahubwo bakarushaho kuremberayo.
Yagize ati:‘’Twagiye tubibona rero mu batugana benshi ugasanga bahagera barembye wakurikirana mu mateka ugasanga amaze ukwezi, ameze ibyumweru yibera mu bavuzi ba Gihanga noneho ikibazo gikomeye wajya no kureba no mu bipimo dufata muri laboratwari ugasanga impyiko zarangiritse, imyijima yarangiritse kubera imiti cyangwa ibyatsi babaha bitajyanye n’ubuzima bw’umuntu. Icyo dusaba abaturage muri rusange ni ukwitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku gihe kuko uwishyuye ntahera mu rugo.’’

Ibi kdi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Rubavu Uwineza Fransine wagarutse ku bimaze kugerwaho mu kwagura no kwegereza abaturage ibikorwaremezo by’ubuzima ndetse n’abakozi kugira ngo harusheho kunozwa serivisi bahabwa ariko anibutsa ko kubona neza izo serivisi bikwiye kujyana no kwitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku gihe cyane ko kuri ubu yemeza ko ntawe ugishidikanya ku kamaro kabwo ugereranije n’uwivuza atabufite.
Yagize ati: ‘’ Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu bwashyize imbaraga mu bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura Imibereho myiza y’abaturage ari nayo mpamvu twamaze kwegerezwa amavuriro mato, Ibigo Nderabuzima ndetse na serivisi zigenda zongerwa mu Bitaro kugira ngo ubuzima bwacu burindwe. Byaba bibabaje rero igihe waba uturanye n’ivuriro ariko ukarembera mu rugo cyngwa ukajya kwivuza magendu kubera kutagagira ubwisungane mu kwivuza.’’
Yongeraho ko bishoboka ko umuryango utahite ubonera rimwe umusanzu wose w’abawugize kubera ingano yabo ariko akagaragaza ko icyo kibazo cyavugutiwe umuti ahashyizweho ibimina byizewe bifasha buri muturage kugenda yishyurira umuryango we gahoro gahoro ku buryo igihe cyo kwivuza kigera baramaze kwishyura nta kibazo bafite cyo kwivuza.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB mu mpera za Gashyantare 2023 kigaragaza ko Akarere ka Rubavu kari kageze ku mwanya wa 19 n’amanota 87.1% mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2022-2023.


Ndungutse Abdoul Karim, Kivu24.rw

FlipBooks are a great addition
to any passive income strategy. Because once you create a FlipBook, market it, share it & Earn it, it can technically sell itself.
Learn More https://www.youtube.com/watch?v=JfRrd79oCfk?15678