Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bakomeje gusaba amakuru ya hahishwe imibiri yababo bagashyingurwa mu cyubahiro

Spread the love

Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 29 abatutsi basaga Miliyoni bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abarokotse iyi jenoside yakorewe abatutsi bakomeje gusaba abanyarwanda bagikomeje gihishira amakuru y’abahishwe imibiri y’abaishwe kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro bityo imiryango yabo n’inshuti ibashe kuruhuka mu mitima.

Ibi ni bimwe mu bikomeje kugarukwaho n’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu bice bitandukanye nyuma yo gutanga ubuhamya ku mateka yayo ndetse by’umwihariko inzira y;inzitane banyuzemo muri kiriya gihe.bagasaba abatahigwaga kubaha amakuru yaho baba bazi hakiri imibiri yabazize Jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Nyirakarira Assinati warokokeye Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari Komine Rwerere yabwiye Kivu24.rw ko n’ubwo imyaka igenda itambuka ariko nk’abacitse ku icumu bakiruhijwe cyane no kuba batarabona imibiri y’ababo ngo ikurwe ku misozi ishyingurwe mu cyubahiro agasaba yinginga uwaba agifite amakuru yinangiye gutanga gukoresha uburyo butandukanye akayabagezaho.

Yagize ati:’’ N’ubwo ari amateka atoroshye icyo dusaba kandi twinginga kugirango imitima yacu iruhuke ni uko abaturage bagenzi bacu batahigwaga badufasha bakatwereka aho abacu bari natwe tukabashyingura mu cyubahiro kuko iyo ushyinguye uwawe uraruhuka bikagutera ku mwibuka uzi naho ashyinguye.’’

Yongeraho ka abicwaga bicwaga ku manywa y;ihangu ndetse ibyobo bagiye bajugunywamo bizwi agasaba ko nyuma y’imyaka 29 ntawe ukwiye gukomeza kwinangira umutima ngo abure gufasha umuturanyi we kuruhurwa no gushyingura neza umuvandimwe,umwana,inshuti cynagwa umuturanyi we.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kampogo Ildephonse avuga ko hashingwe ku makuru agaragaza uburyo abatutsi benshi biciwe muri iki gice cy’u Rwanda gihana umupaka na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bagerageza guhungirayo bidahura ningano y’imibiri yamaze kuboneka nawe agasaba ko hagaragazwa aho yajugunywe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Yagize ati:’’ Ikigaragara cyo nk’uko ubuhamya bwatanzwe bwabigarutseho hari imibiri y’abatutsi bishwe hano muri Jenoside yakorewe abatutsi muri iki gice bagerageza kwambuka bajya muri Congo banyuze mu Kibaya ariko urebye kandi ni imibiri imaze kuboneka ni micye twasabye rero ko abantu batanga amakuru yaho imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi  iri kuyatanga kugira ngo dufatanye gushyingura mu cyubahiro abacu.’’

Yongeraho ko ku bufatanye n;abafatanyabikorwa batandukanye barimo by’umwihariko abanyamadini n’amatorero hagiye kurushaho gushyirwa imbaraga mu kwigisha binyuze nano muri gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse na Ndi Umunyarwanda kugira ngo imibiri itarashyingurwa iboneke ishyingurwe mu cyubahiro hanakomeze kubakwa ubumwe burambye bw’Abanyarwanda.

Akomeza Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri iki gihe akabibutsa ko Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bwabarokoye bubitayeho kandi ko bukomeje gushyira imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka Ubumwe bw’abanyarwanda kugira ngo ibyabaye bitazasubira ukundi.

Hon Mukabikino Jeane Henriette avuga ko intambwe yo gutanga imbabazi yatewe akibutsa ko jenoside yakorewe abatutsi yakozwe ku manywa agasaba abaturage ko mu rwego rwo kuvurana no kubakana by’umwihariko ni Igihugu muri rusange bikwiye kujyana no kubwizanya ukuri hakagaragazwa aho imibiri yajugunywe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Yagize ati:”Byabaye ku manywa jenoside yakozwe ku manywa twarayirebaga yaba ku manywa cyangwa na nijoro twabaga duhari twibuke nanone rwose tugire ubutwari, intambwe yaratewe yo gutanga imbabazi nibyo byari bigoye nibyo byari bikomeye natwe nitugerageze dutere intambwe nanone tugaragaza imibiri y’abacu aho twaba twarayijugunye, Turahazi twikomeza kubihishira rero niba ushaka ko umvura nanjye nka kuvura tera intambwe nanjye umbwize ukuri.”

Asaba gukomeza kugira imbaraga no gukomeza kwibuka twiyubaka akibutsa ko bigomba kujyana no kubwizanya ukuri ku byabaye by’umwihariko mu kugaragaza imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro bityo imitima ikomeze kuruhuka.

Hagendewe ku makuru agenda atangwa ku musozi wa Gacurabwenge ndetse no mu nkengero zawo muri aka Kagari ka Gacurabwenge ho mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu hamaze kuboneka Imibiri 11 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi izashyingurwa mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Nyundo.

Ndungutse AbdoulKarim, Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *