Kwibuka 29: Intimba iracyari yose ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi batarashyingura ababo mu cyubahiro

Spread the love

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe abatutsi by’umwihariko abagore n’abana cyo kuri uyu wa 13/06/2023 mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu Nyirasafari Yvette warokokeye mu Kagari ka Rukoko yongeye gusaba abafite amakuru ku hajugunywe imibiri y’abatutsi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro imitima yabo iruhuke.

Muri ubu buhamya bugaruka ku nzira y’umusaraba yanyuzemo muri jenoside yakorewe abatutsi aho mu muryango we bari abana 9 hakarokoka we na musaza we gusa avuga ko kugeza uyu munsi igikomeza kumushengura umutima ari ukuba hari abavandimwe be batatu muri barindwi bishwe atarabona nyuma y’imyaka 29 jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe ngo abashyingure mu cyubahiro agasaba abo bari baturanye kumufasha kubona amakuru y’aho bajugunywe kugira ngo bahyingurwe mu cyubahiro.

Yagize ati:’’…..Nkongera ngasaba abantu bari batuye aha ngaha, njyewe ikintu kimbabaza cyane kugera uyu munsi ni uko hari abavandimwe banjye batatu na Masenge na Data wacu ntarabona ngo mbashyingure mu cyubahiro kandi abaturage barabizi abari baraha batihishe barabizi, mudufashe turabinginze, mudufashe mutwereke aho abantu bacu bari tubashyingure mu cyubahiro.’’

Ashima ingabo zahagaritse jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’Ubuyobozi bwiza bwafashije abacitse ku icumu kwiyubaka ndetse bunagena umwanya wo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi akizeza gukomeza urugamba rwo kusa ikivi cyasizwe n’abe bazize uko baremwe.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu Harerimana Emmanuel Blaise asaba abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange gukomera no gushimira Inkotanyi zayihagaritse kimwe n’Ubuyobozi bwiza bwongeye kubaka Igihugu.

Yagize ati:’’Ni amateka ashaririye, ni amateka yijimye, icyo twahemba ababikoze ndetse n’abakibitekereza ni ugukomera. Ariko kandi rero dushimire twongere dushimire Inkotanyi kuko ariho Imana yacishije kugira ngo uyu munsi tube twitwa u Rwanda. Ndongera kubasaba nanone gukomera ku ihame ry’Ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda tukabwubakiraho bugakomeza kutubera imbaraga zacu.’’

Asaba urubyiruko ndetse na ba mutima w’urugo kwirinda kurangara bagakurikira umurongo mwiza w’Igihugu buri wese agatanga umusanzu we kugira ngo ibyabaye ntibizongere haba mu Rwanda ndetse n’ahandi binyuze mu gukora ibikwiriye.

Amateka ya jenoside mu Karere ka Rubavu agaruka ku bugome bw’indengakamere abagore n’abana bicanywe burimo nko kubanza gusatura inda abagore bari batwite, kwica abana babakubise ku biti(Commune Rouge) ndetse no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa mbere yo kubica.

Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *