Rubavu:Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire cyagaragaje impamvu isoko rya Gisenyi rigomba gutegereza icyangombwa cyo kubakwa.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire bwavuye imuzi ibibazo bitandukanye bikomeje gutuma isoko rya Kijyambere rya Gisenyi ridahabwa icyangombwa cyo kubakwa bugaragaza ko kuva ku ikubitiro iri soko ritubatswe hakurikijwe amabwiriza agenga inyubako rusange hakiyongeraho no kuba rituriye ubusate bwatewe n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu mujyi wa Rubavu.

Nk’uko Umuyobozi wungirije w’iki kigo Nsanzineza Noel yabigarutseho ngo iri soko ryatangiye kubakwa muri 2009 ridafite icyangombwa cyo kubakwa ndetse inyigo yaryo ntiyakurikije amabwiriza asanzwe agenga inyubako rusange zakira abantu benshi ndetse n’ibintu biremereye.
Yagize ati:”Ni ukuvuga ngo batangiye kubaka nta cyangombwa cyo kubaka ririya soko rifite, ryarimo ryubakwa n’Akarere, ntabwo bikuraho ko kagombaga kubanza gushaka icyangombwa cyo kubaka, nyuma riza guhagarara. Ryongeye gusubukurwa ngira ngo muri 2021 aba ari nabwo basaba icyangombwa dusaba ko ribanza gukorerwa ubugenzuzi, bukozwe dusanga isoko riri[faible) ryoroshye mu mpande zose.’’

Akomeza avuga ko imyubakire y’iri soko kuva ku ikubitiro itakurikije ibisabwa ku nyubako rusange nk’isoko riba rizakira abantu benshi ndetse n’ibicuruzwa biremereye bityo rikaba ryari ryarasabwe kugaragaza uko hazakosorwa amakosa yakozwe mu myubakire yaryo yabanje.
Ati:”Nyuma yo kugaragaza ibintu bitandukanye byari byoroshye twabasabye kugaragaza uko babyongerera imbaraga harimo kongerera imbaraga inkingi ndetse no kuzongera. Kuri dale(ibisenge) twasanze kubisubiramo bitashoboka gusa dusaba ko hazagenwa amabwiriza y’imikoreshereze y’iri soko mu kugabanya uburemere bw’ibicuruzwa ryari kuzajya ryakira.’’

Agaragaza ko hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubucukuzi(Rwanda mining board) ku mitingito iheruka mu Mujyi wa Rubavu hagaragajwe ko muri metero 30 ku mpande zombi z’ubusate(Fussile) horoshye hatagomba kubakwa inyubako ziremereye mu gihe metero 10 z’iyi nyubako y’isoko rya Gisenyi ziri kuri za metero 30 z’ubutaka bworoshye.
Ati:”Hari ubushakashatsi rero bwahise bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubucukuzi bagaragaza ko muri metero 30 ku mpande zombi iburyo n’ibumoso horoshye bunemeza ko nta nyubako ziremereye zemerewe kuhajya ni ukuvuga ngo metero 10 zaryo zubatse hejuru y’iki gice cyoroshye.’’
Yongeraho ko kandi igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Rubavu n’ubwo kitari cyemezwa nacyo giteganya ko muri izi metero hazakorerwa ibikorwa by’imyidagaduro bityo ko ntacyashingirwaho hatangwa icyangombwa cyo gukomeza kubaka iri soko.
Ati:”Ibyo nkanabihuza n’igishushanyombonera cy’Akarere ka Rubavu kigiye gushyirwa ahagaragara kivuga ko muri izo metero 60 ni ukuga 30 impande zombi hazashyirwa ibijyanye n’imyidagaduro, kuhatera ubusitani, imitaka mbese ibintu bitari inyubako ziremereye ndetse kikemeza ko mu gihe hagiye gushyirwa indi nyubako iremereye bisaba ko habanza gukorwa ubushakashatsi bwimbitse.’’
Uyu Muyobozi agaragaza ko yamaze kugeza ibisabwa muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ibifite mu nshingano kugira ngo harebwe uko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse kuri iki gice cyegereye ubu busate cyose atari isoko gusa kugira ngo hamenyekane inyubako zikwiye kuhubakwa bijyanye n’imiterere yaho.
Ashingiye ku ngingo zitandukanye yagaragaje avuga ko kwirengagiza nkana ibyagaragaye bagatanga icyangombwa cyo gukomeza kubaka iri soko kwaba ari ugushyira mu kaga abazarikoreramo n’abazarigana agasaba abikorera bashoye imari mu nyubako y’isoko rya Gisenyi gutegereza bihanganye n’ubwo nta gihe kizwi ubu bushakashatsi buzamara ngo cyane ko aribwo bwa mbere buzaba bukozwe mu Rwanda.

Isoko rya Kijyambere rya Gisenyi ryatangiye kubakwa guhera muri 2009 imirimo yo kuryubaka iza guhagarara muri Werurwe 2015, yongeye gusubukurwa muri 2021 nyuma yo kuryegurira Abikorera bibumbiye muri RICO, Akarere kakaba mu banyamigabane aho ryagombaga kuzura bitarenze amezi 6. Iri soko ryongeye guhagarara mu mezi atatu ashize nyuma imirimo yo kuryuzuza yari igeze kuri 60%. Harakibazwa ikizakorwa kugira ngo iri soko rimaze imyaka igera kuri 15 rubakwa ngo ribashe kuzura rikorerwemo.
Ndungutse Abdoulkarim, kivu24.rw
