Rubavu: Akanyamuneza ni kose ku banyamuryango ba KOTURU bahawe imodoka y’asaga Miliyoni 54

AAbanyamuryango ba Koperative y’abahinzi n’abacuruzi b’imboga n’imbuto bibumbiye muri KOTURU ikorera mu Murenge wa Kanzenze barashimira Ubuyobozi bw’Igihugu bwabashyikirije imodoka ifite agaciro k’asaga Miliyoni 54 z’amafaranga y’u Rwanda igiye kubafasha kurushaho kunoza ubucuruzi bw’imboga n’imbuto aho bazajya babasha kugeza umusaruro wabo ku baguzi ucyujuje ubuziranenge.

Nyuma yo kwakira iyi modoka ifite ubushobozi bwo kurinda umusaruro uyipakiyemo kwangirika,Perezida w’iyi Koperative Iradukunda Jerome yashimiye Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu buhora bushakira Abanyarwanda icyarushaho kubateza imbere.
Ati:’’Turashima rero Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uhora adutekerereza akatuzanira ibyiza, twari tumaze imyaka 6 duhinga imboga tunazicuruza tukagenda duhura n’ibibazo byo kuzitwara kuko hari ubwo zikangirikiraga mu nzira. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika rero atugenera iyi modoka kugira ngo uwo musaruro wacu wangirikiraga mu nzira no ku masoko utazongera kwangirika bityo igihombo twahuraga nacyo gihagarare.’’
Yongeraho ko nta musaruro wabo uzongera kwangirika ndetse n’abakiriya bagurishaga bakaba batazongera kwinubira ibyo babashyira kubera ko bizajya biba bikiri bishyashya byujuje ubuziranenge bwifuzwa n’abaguzi akizeza gukomeza gutanga umusanzu wabo nka Koperative mu kwiyubakira Igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’Agateganyo Nzabonimpa Deogratias ashima iyi nkunga yahawe iyi Koperative akemeza ko igiye kuyifasha kurushaho kunoza ubucuruzi ikora ndetse no kurushaho kwihuta mu rugendo rwo kwiteza imbere.
Yagize ati:’’Akarere ka Rubavu gasanzwe kazwiho kugira umusaruro mwinshi kandi mwiza w’imboga n’imbuto, abahinzi ndetse n’abacuruzi bazo rero bari basanzwe bagorwa no kuwugeza ku isoko ucyujuje ubuziranenge barasubijwe. Iyi modoka igiye gufasha abaturage bacu kurushaho kungukira haba mu buhinzi ndetse no mu bucuruzi bw’imboga kuko umusaruro wabo uzajya ugera ku isoko ukimeze neza nk’uko wari umeze ukiri mu murima.’’
Asaba iyi Koperative kurushaho kunoza ibyo ikora,yifashishije iyi modoka ikihuta mu iterambere ndetse bakazanayiheraho bigurira izindi zo kuyunganira.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, Niwenshuti Richard avuga ko guha iyi Koperative iyi modoka biri mu murongo w’Igihugu wo kongera ibyoherezwa mu mahanga ndetse no guharanira ko bigerayo byujuje ubuziranenge ariko no kongerera ubushobozi amakoperative atandukanye kugira ngo arusheho gutera imbere.
Ati:’’Iki gikorwa ni ikigorwa cyunganira ibikorwa n’ubundi bisanzwe by’ubucuruzi mu Turere dutandukanye, Rubavu nk’umwihariko tuzi neza ko hera imboga kandi akenshi dukunda kugira umusaruro mwinshi hakabaho ikibazo cyo kuwugeza ku isoko. Impamvu rero Minisiteri yagize iki gitekerezo ni ukugira ngo tubahuze n’isoko bagemure umusaruro wabo ku buryo buboroheye kandi bubafasha kubona inyungu.’’
Yongeraho ko iki gikorwa kiri mu ntego yo kurushoho kuvugurura amakoperative ndetse by’umwihariko no kongera ingano y’ibyo Igihugu cyohereza mu mahanga ariko no kugira ngo ibafashe kurushaho kwagura ibyo bakora.
Imodaka nshya Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yahaye KOTURU kubufatanye na UNDP ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana ni 54.960.000 ifite ubushobozi bwo kubika neza imboga n’imbuto yifashishije ubukonje ije gufasha abahinzi ndetse n’abacuruzi b’imboga n’imbuto kurushaho kungukira mu kazi bakora binyuze mu gusigasira ubuziranenge bw’umusaruro wabo.
Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24,rw
