Rubavu: Kimwe mu bisambo byarimo byambura abaturage cyarashwe kirapfa

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki ya 15/06/2023 ahagana mu saa kumi n’imwe za mu gitondo mu Murenge wa Rubavu mu Kagari ka Rukoko mu Mudugudu wa Karukogo harasiwe kimwe mu bisambo kiri mu kigero cy’imyaka 27 gihita gipfa ubwo byari birimo bitega abaturage bazindutse bikabambura.
Nk’uko Ndayambaje Martin, Umukuru w’Umudugudu wa Karukogo yabisobanuye ngo aka gatsiko kazindutse gatega abaturage bari bazindukiye mu bikorwa byabo bitandukanye kakabambura ubwo inzego z’umutekano zahageraga bashatse kwiruka maze zirasa mo umwe ahita apfa.
Yagize ati:’’Hagati ya saa kumi na saa kumi n’imwe za mugitondo nibwo harashwe iki gisambo, icyamaze kumenyekana ni uko yari umushumba waragiraga inka mu Murara akaba yari asanzwe azwiho ibikorwa by’urugomo rwo gukubita abantu. Cyari igikundi batega umuntu baramwambura, bamwambuye rero inzego z’umutekano ziratabara zihageze bariruka uriya aba ariwe uraswa nawe agerageza gucika inzego z’umutekano. Bariya bakora biriya bikorwa bagendana imipanga iyo bamaze kwambura umuntu bakurikizaho kumutema. ’’
Asaba urubyiruko gukomeza kwiga, abacikirije amashuri bagahanga imirimo mu myuga itandukanye, bakishyira hamwe mu makoperative aho kwishora mu ngeso mbi.
Ati:’’ Turakomeza gukora ubukangurambaga ku rubyiruko turusaba gukomeza kwiga ndetse no kwihangira imirimo kubayacikirije bakagana amakoperative kugira ngo babashe kwiteza imbere aho kujya mu ngeso mbi kuko cyane cyane bariya bakora biriya bikorwa ari uko banyoye ibiyobyabwenge birimo inzoga z’inkorano n’amatabi.’’
Yemeza ko nyuma y’imbaraga mu nzego zitandukanye zashyizwe mu bukangurambaga mu gushishikariza urubyiruko kwirinda urugomo ndetse n’ibikorwa by’ubujura hari impinduka zigaragaza zishingiye kuri bamwe mu babikoraga bakataje mu bikorwa byo kwiteza imbere.
Uretse uyu warashwe agahita apfa, hari andi makuru anavuga ko muri uyu Murenge wa Rubavu hari ibindi bisambo bibiri byafatiwe mu cyuho mu ngo zabaturage birimo kwiba byamaze gushyikirizwa Polisi y’u Rwanda.
Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24.rw
