Rubavu: Abanyamakuru banganyije n’Ubuyobozi bw’Akarere 2-2 mu mukino wo kwibohora

Spread the love

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 29, mu Karere ka Rubavu hateguwe umukino w’umupira w’amaguru wahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’ikipe y’Abanyamakuru bahakorera urangira impande zombi zinganyije ibitego 2-2.

Mu biganiro byakurikiye uyu mukino wabereye kuri Stade umuganda kuri uyu wa 02 Nyakanga 2023 impande zombi zashimye imikoranire zifitanye kugeza ubu zemeranya kuyikomeza mu cyerekezo cyo gukomeza gufasha abaturage zose zihuriye kukureberera.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’Agateganyo Nzabonimpa Deogratias avuga ko imikoranire y’Ubuyobozi bw’Akarere n’itangazamakuru yagiye itanga umusaruro mu bihe bitandukanye byagiye bifasha mu kunoza serivisi ndetse no mu guhuza amakuru yifashishwa mu gukemura bimwe mu bibazo by’abaturage.

Yagize ati: ” Imikoranire myiza y’Ubuyobozi bw’Akarere n’itangazamakuru yatanze umusaruro wo kwishimira mu nyungu z’abaturage. Hari aho Umuyobozi yabaga atabonye amakuru ku biri kubabera, umunyamakuru akamutungira agatoki bityo n’amakuru tutabashije kumenya kare ndetse n’ukuri kwayo bikatworohera kuyabona no kuyifashisha mu nyungu rusange z’abaturage dukorera.”

Asaba ko iyi mikoranire yazakomeza cyane ko byagaragaye ko ubwuzuzanye bw’izi mpande zombi bufasha abaturage mu buryo butandukanye.

Ku ruhande rw’itangazamakuru rikorera mu Karere ka Rubavu, Muhire Desire Umunyamakuru wa ijambo.net avuga ko n’ubwo hari igihe hagati y’inzego z’ibanze na bamwe mu banyamakuru haba hashobora kuzamo agatotsi biterwa n’imiterere y’akazi agashima ko byibura byose biba bigendereye ineza ku muturage.

Ati:” Hari ubwo umunyamakuru akora inkuru ntiyakirwe neza n’Umuyobozi ireba mu nzego z’ibanze ariko ikiza burya ni uko iyo ahanini ishingiye ku kuri ihwitura Ubuyobozi bukihutira gukemura cyangwa gukuraho ikibazo cyangwa imbogamizi zari zibangamiye umudendezo rusange w’abaturage.”

Yibutsa ko haba Ubuyobozi ndetse n’itangazamakuru bahuriye ku kureberera umuturage agasaba kubikorana neza mu bwuzuzanye nta guhutazanya buri wese mu nshingano ze.

Uretse uyu mupira w’amaguru Itangazamakuru n’Akarere ka Rubavu bafatanya mu bikorwa bitandukanye birimo ibyo kumenyekanisha ibyiza nyaburanga biri mu Karere ndetse n’amahirwe y’ishoramari ahagaragara hagamijwe kongera abahashora imari ndetse n’abahasura umunsi ku wundi.

Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *