‘’Imodoka twahembwe n’iy’isuku,umutekano wo uracyakeneye izindi mbaraga’’, Bwamwe mu batuye Umurenge wa Rubavu.

Spread the love

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu bavuga ko impinduka mu kwimakaza isuku n’isukura mu mibereho yabo ya buri munsi haba ku mubiri w’abaturage, mu ngo ndetse no mu mihanda zigaragaza bagasaba ko imbaraga zashyizwe mu kuyizamura zashyirwa no kubumbatira umutekano w’abaturage n’ibyabo.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa 07/07/2023 Umurenge wa Rubavu uhize indi Mirenge igize Intara y’Iburengerazuba ugahembwa imodoka ya Pick Up mu marurshanwa y’ubukangurambaga ku isuku n’isukura,umutekano ndetse no kurwanya igwingira n’imirire mibi ku bana yateguwe ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda.

Nk’uko aba baturage babigarutseho bemeza ko hari byinshi bimaze kugerwaho muri uyu Murenge mu kwimakaza isuku n’isukura ndetse no mu kurwanya imirire mibi ku bana ariko bakagaragaza ko hakiri ikibazo gikomeye cy’umutekano w’abantu n’ibyabo kigaragarira mu mibare y’abatari bake badasiba kwamburwa ndetse n’amazu atoborwa ijoro n’amanywa.

Aganira na Kivu24.rw ,Nyirahabimana Esperanse utuye mu Kagri ka Rukoko yagize ati:’’ Mu Murenge wacu byo rwose isuku imaze kuba nta makemwa, binagaragarira no ku bashumba ndetse n’abakarani aho nabo bamaze kuyigira umuco, kubona umuntu usa nabi cyangwa guhura n’imyanda mu nzira ugenda bitangiye kuba amateka. Icyo dusaba ni uko imbaraga zashyizwe mu kuzamura isuku zakongerwa no mu kubumbatira umutekano kuko wo uracyari kibazo gikomeye. Ni amahirwe kuba ufite ikintu cy’agaciro mu nzu ukabyuka batayitoboye.’’

Agaragaza ko n’ubwo hari ibikorwa byo gukanga abahungabanya umutekano bikorwa bagacishamo gake bagasa n’abiyorobetse bidatanga igisubizo kirambye igihe abamburwa za telefone bataha bagihari ndetse n’amazu y’abaturage akaba agitoborwa hafi buri joro.

Bizimana Shadadi yungamo ati:’’Iriya modoka twahawe yo ni iy’isuku rwose naho umutekano wo twaba tugiye kwibeshyera kuko tutarawugeraho uko tubyifuza. Niba ntashobora gutaha iwanjye ntabwoba guhera saa tatu za nimugoroba umbwira ko umutekano twawugezeho gute? Umutekano uri hehe igihe uru rubyiruko rukiri gucunga umuntu wakerewe gutaha rukamucucura? Umutekano urihe mu gihe turimo kubyuka tugasanga amazu y’abaturanyi baraye bayatoboye?.

Asaba ko mu gukemura iki kibazo cy’umutekano imbaraga nyinshi zashyirwa mu kwegera urubyiruko rukigishwa ndetse rukanafashwa kugira ibyo rukora bibyara inyungu kugira ngo rubashe kwihaza mubyo rukeneye rureke gucungira kuby ‘abandi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu Harerimana Emmanuel Blaise avuga ko abaturage b’uyu Murenge bamaze gusobanukirwa ko uyu Murenge atari ikibuga cyo gukinirwamo n’abifuza kurya ibyo batakoreye akagaragaza ko hari intambwe ikomeje guterwa mu kubaka umutekano urambye binyuze mu bufatanye na buri wese agakebura abagishaka kwishora mu bikorwa by’ubujura.

Yagize ati: ‘’Nabwira abagifite ubushake bwo gukina imikino idakwiriye ko hano mu Murenge wa Rubavu atari ikibuga kiza cyabo,batekereza ahandi kuko hano ho bitazabahira kandi ni icyerekezo cy’Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu cyacu. Ntabwo Abanyarwanda bakwiye kurara bataryamye kubera ko hari umuntu ushaka kubatwara utwabo bakoreye, ni intego rero dukomeyeho. Utekereza kuba yahemukira umuturage w’aha ngaha cyangwa ko yazaza kumwambura cyangwa kumwiba yatekereza ibindi.’’

Yemeza ko ku bari mu murongo wo guhungabanya umutekano n’ubusugire bya rubanda ndetse no kubiba ibyabo bafite amahitamo abiri arimo guhinduka bakaba abaturage baziama cyangwa bakitegura kugerwaho n’ibihano bikomeye biteganywa n’amategeko.

Minisitiri w’umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana yagaurutse ku kamaro k’ubu bukangurambaga bwateguwe ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda mu kwimakaza isuku n’isukura, kurwanya igwingira n’imrire mibi ndetse no mu kubumbatira umutekano agasaba gukomeza gusigasira ibikomeje kugerwaho muri uru rugendo.

Yagize ati: ‘’Abitwaye neza muri ubu bukangurambaga bagiye kugezwaho ibihembo byabo, ndabashimira cyane nanabasaba ko imbaraga bagaragaje zitarangirira gusa mu gutwara ibihembo ahubwo na nyuma y’aha bazakomeze kugira uruhare mu bikorwa byo guteza imbere umutekano,isuku n’isukura ndetse no guharanira imikurire myiza y’abana haba aho batuye ndetse n’aho bakorera.’’

Ashishikariza abaturage gushyira imbere kwibungabungira umutekano nk’umusingi byose byubakiraho by’umwihariko agasaba urubyiruko kurushaho kwimakaza indangagaciro z’Umunyarwanda rukirindwa ibikorwa bigayitse bitaruha isura nziza kuko bitazatuma rubasha kwiyubakira u Rwanda rwifuzwa.

Mu marushanwa y’Ubukangurambaga ku isuku n’isukura,umutekano ndetse no kurwanya igwingira n’imirire mibi ku bana yateguwe na Polisi y’u Rwanda, Akarere ka Rusizi niko kabaye Akambere mu Ntara y’Iburengerazuba gahabwa igikombe,Umurenge wa Rubavu wo mu Karere ka Rubavu uhiga iyindi uhembwa imodoka ifite agaciro ka Miliyoni 26 ndetse indi Mirenge yahize indi muri buri Karere ihembwa moto ya Miliyoni 1,5 mu gihe Akagari ka Byahi ko mu Murenge wa Rubavu kahize utundi mu Karere kahawe igihembo cya Sheki ya Miliyoni y’amafanga y’u Rwanda.

Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *