Green Party irishimira ko ubuvugizi yakoreye mwarimu bwageze ku ntego akongerwa umushahara

Perezida w’ishyaka Green Party Dr Frank Habineza yatangaje ko mu mu byo bishimira bamaze kugeraho kugeza ubu harimo kuba ubuvugizi ishyaka ryakoze ku mushahara wa mwarimu bwaratanze umusaruro umusahara we ukazamurwa bityo bikaba birimo gutanga umusaruro mu kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi.
Ibi yabigarutseho nyuma y’Inteko rusange y’urubyiruko mu Ntara y’Iburengerazuba yabaye kuri uyu wa 8/07/2023 mu Karere ka Karongi ahatowe Ubuyobozi bw’urubyiruko muri iyi Ntara mu rwego rwo gukomeza kuzuza inzego zose z’ishyaka no kuryongerera imbaraga.
Dr Frank Habineza avuga ko muri Manifeste ya 2017-2018 hashyizwemo ko hazamurwa umushahara w’umwarimu kuko byagaragaraga ko ubuke bwawo bugira ingaruka ku ireme ry’uburezi agashima ko Leta yagishyize mu bikorwa ubu uyu munsi umushahara ukaba warazamutse.
Yagize ati: ‘’Twishimira cyane ko muri Manifeste yacu twiyamamaza muri 2017-2018 twashyizemo kuzaharanira ko umushahara wa mwarimu wazamuka kuko twabonaga ko umwarimu ameze nabi kandi ko kuba umushara ari muke byari bifite ingaruka ku ireme ry’uburezi, twakwishimra ko Leta y’u Rwanda yabyemeye ikaba yarazamuye umushahara wa mwarimu.’’
Yongeraho ko ikindi nka Green Party bishimira ko bakoze ubuvugizi ku iagabanuka ry’umusoro w’ubutaka bikaba byaragezweho ndetse n’ubuvugizi ku burenganzira ku butaka aho icyangombwa cyamaraga imyaka makumyabiri basaba ko cyaba burundu bakishimira ko n’ubwo bitabaye b urundu byongerewe bikagera ku myaka 99.

Uretse iki kibazo cy’umushahara wa mwarimu cyakorewe ubuvugizi kandi Ishyaka rya Green Party ryishimira ko n’ubwo ryo ryasabaga ko umusoro w’ubutaka ukurwaho bikaba bitarakunda urugendo rurimo gukorwa mu kugabanya imisoro y’ubutaka kandi igenda yorohera Abanyarwanda ugereranije na mbere. Ikindi bishimira ni ukuba harakuweho ukwezi ko gutegereza gutangira kuvurwa nyuma y’uko umuturage yishyuye ubwisungane mu kwivuza ubu akaba asigaye yemererwa kwivuza akimara kwishyura.
Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24.rw
