Rubavu: Ukeneye umwana wo kujya gusabisha ari kwishyura 2000Frw ku munsi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagaragaje ko ikibazo cyo gusabiriza by’umwihariko mu Mujyi wa Rubavu kimaze gufata indi ntera aho kuri ubu hagezweho gutira umwana wo gusabisha hanyuma umubyeyi w’umwana akaza kwishyurwa amafaranga y’u Rwanda 2000 ku munsi.
Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ishimwe Pacifique yabigarutseho mu biganiro yagiranye n’abaturage bo mu Murenge wa Rubavu mu rwego rwo kubakangurira guharanira kwigira ndetse no kwita ku burere bw’abana babo.
Yagize ati: ‘’Ubu dufite ikibazo cy’abana benshi mu muhanda n’abagore basabiriza, noneho hajemo n’ingeso yo gutira abana bo gusabisha, kandi barahari mu Midugudu yanyu marabazi. Umuntu agatira umwana ati muzane akaza kumuverisa 2000 nimugoroba.Ntacyo Leta iba itakoze muri gahunda nyinshi zihari zigamije gufasha abaturage, nimuzigane zibafashe mu gihe bikwiriye.’’
Yibutsa abaturage ko bakwiye kwigira ku mbaraga nyinshi Igihugu gishyira mu kubafasha kugira imibereho myiza nabo bakazibyaza umusaruro mu rugendo rwo kwigira ndetse no kubaka ubushobozi bwo kwita ku burere bw’abana babo.

Ku ruhande rw’abaturage hari abavuga ko gusabiriza rimwe na rimwe biterwa n’ubukene bukabije bwa bamwe mu baturage biganjemo ababa baraje gushakisha imibereho mu Mujyi ariko bakongeraho ko hari n’ababa barabigize ingeso ku buryo icyo bakorerwa cyose batabicikaho bagasaba ko hashyirwaho uburyo bwo guhana by’intangarugero ababifatiwemo.
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu Turere tugize ikigega cy’Igihugu kuko keza ku kigero kiri hejuru ibihingwa bitandukanye birimo by’umwihariko Ibirayi n’ibigori,ibishyimbo ndetse n’imboga z’ubwoko butandukanye.
Ndungutse Abdoulkarim, kivu24.rw

What’s up to every body, it’s my first visit of this webpage; this
weblog consists of remarkable and genuinely good data designed for visitors.