Umuganura 2023: Ibirori byarnzwe no gushima indashyikirwa no hanengwa abagenda biguru ntege.

Spread the love

Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu hashimwe mu ruhame abageze kure mu kwesa imihigo hanengwa abakigenda biguru ntege mu kuyishyira mu bikorwa kugira ngo nabo bikubite agashyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu Harerimana Emmanuel avuga ko mu gihe hizihizwa umuganura aba ari n’umwanya wo kwisuzuma ndetse no gufata ingamba zo kurushaho gukora neza.

Ati:’’Kwizihiza umuganura ubundi ni uburyo abantu bishimira ibyagezweho ariko banahighira ibyo bazageraho mu gihe kiri imbere. Ni umuco rero dukomora ku bakurambere bacu ari nayo mpamvu igihugu cyacu cyawuhaye umwanya ukwiriye. Iki kiba ari igitaramo mvagamba ndetse na njyarugamba aho abakoze neza bashimwa ndetse hakananengwa abakiri inyuma kugira ngo mu gitaramo gitaha nabo bazabe ari Abesa Mihigo.’’

Yongeraho ko gushimira uwakoze neza mu ruhame bimutera umwete n’umurava wo kurushaho gukora neza ndetse bikanahwitura uwanenzwe bityo nawe akikubita gashyi mu kongera imbaraga mu bikorwa bya buri munsi

Umukuru w’Umudugudu wa Karukogo mu Kagari ka Rukoko Ndayambaje Martin avuga ko igihembo wahawe ari icy’uko baje ku isonga mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza ku kigero kiri hejuru y’icy’indi Mirenge.

Yagize ati:’’Ibanga twakoresheje ni ugukora ubukangurambaga urugo ku rundi,abaturage bacu twarabegeye turabibasobanurira barabyumva barangije baritabira. Kuba twashimwe rero bigiye gutuma turushaho gukora ku buryo n’ubutaha ntawe uzaduhiga.’’

Bijyiyobyenda Faustin; Umukuru w’Umudugudu wa Nyabando mu Kagari ka Burinda wanenzwe bitewe n’ikibazo cy’ubwitabire mu bwisungane mu kwivuza bukiri hasi ugereranije n’aho indi midugudu igeze avuga ko ikibazo bagize bamaze kukimenya kuri ubu nabo bagiye kugaragaza impinduka.

Yagize ati:’’ N’ubwo twigishije abaturage ku bwisungane mu kwivuza ntabwo bitabiriye neza, ubu rero ikigiye gukurikiraho ni ukubegera ndetse no kubakurikirana umunsi ku munsi kugira ngo nabo bishyure natwe tuzaze imbere nk’abandi.’’

Umurenge wa Rubavu ni umwe mu Mirenge 12 igize Akarere ka Rubavu ugizwe n’igice cy’Umujyi ndetse n’icy’icyaro gikorerwamo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi hakera cyane by’umwihariko urutoki ndetse n’ibishyimbo.

Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *