Kinyinya: Umugore akurikiranyweho kwica umwana akimubyara akamuta mu musarani.

Spread the love

Umugore witwa Dusabimana Claudine w’imyaka 21 wo mu Murenge wa Kinyinya mu Kagari ka Kagugu mu Mudugudu wa Gicinyiza bivugwa ko yakoraga akazi k’uburaya akurikiranyweho kwica umwana akimubyara akamuta muri wese.

Aya makuru yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa 10 Kanama 2023 ubwo abaturanyi b’uru rugo bumvaga umwana arira mu rwiherero mu kujya kuhareba bahasanga amaraso.

Umwe mu baturanyi b’uyu mukobwa yabwiye BTN TV ko ku bufatanye na polisi y’Igihugu mu gushakisha umurambo w’uyu mwana bakoresheje uburyo bwo kudaha umwanda bikarangira bawusanzemo.

Yagize ati:’’ Twabanje gusakambura ubu bwiherero hanyuma tumanukamo hasi, twiga gahunda yo kujya dufata ibidobo tukadaha umwanda tukawushyira hejuru kugira ngo turebe ko twabona umwana. Twakomeje gutyo bigeze aho turamubona.’’

Umubyeyi utuye muri uyu mudugudu we yibutsa abishora mu ngeso z’ubusambanyi kujya bibuka gukoresha ubwirinzi kugira ngo birinde ibibazo byabashora mu byaha byo kwica abana baba bashobora kubivukiramo.

Ati:’’Iyo bamuduha njyewe numvaga nari kumukubita, ntabwo yasohokaga yagumaga mu nzu,ntabwo yasohokaga yagumaga mu nzu. Njyewe ndumva bajya bakoreshe ubwirinzi niba baba bashaka kwishyira muri izo ngeso mbi ntibajye muri izo ngeso mbi zo guta abana.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagugu Mazimpaka Patrick yabwiye BTN TV ko iki kibazo cyabaye hanyuma uwagikozwe akajyanwa kuri station ya RIB ya Kinyinya asaba abaturage ko mu gihe bafite ikibazo bakwegera Ubuyobozi bukabafasha aho kwishora mu byaha.

Umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).

Ndungutse Aboulkarim, Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *