Chealsea FC yabonye Kapiteni mushya utarahabwaga amahirwe yo kuyobora bagenzi be.
Umwongereza Reece Lewis James w’imyaka 23, niwe wahawe amahirwe yo kuba Kapiteni wa Chealsea FC asimbuye Cesar Azipilicueta mu gihe bamwe mu bakunzi ba ruhago bahaga amahirwe menshi myugariro Thiago Silva.

Reece James kuva mu bwana bwe yabaye mu ikipe ya Chelsea y’abato kugeza mu mwaka wa 2018 ubwo yatangiraga gukina mu ikipe nkuru akaba ari we kapiteni mushya, bamwe batahaga amahirwe ko ari we uhabwa kuyobora bagenzi be.
Ni umwe mu bakinnyi beza bakina inyuma ku ruhande rw’iburyo ndetse yari ari kumwe n’ikipe ya Chelsea iheruka kwegukana igikombe cya UEFA Champions league mu myaka 2 ishize.
Nubwo adakunda kuboneka cyane mu kibuga bitewe n’ibibazo by’imvune, abakunzi ba Chelsea FC bategereje kumubona yambaye igitambaro.
Si ubwa mbere ku buyobozi bwa bagenzi be, kuko n’ubundi yajyaga yambara igitambaro cya kapiteni rimwe na rimwe.

Kuva Premier League yahabwa iri zina mu 1992, James abaye kapiteni wa 6 ugiye kuyobora iyi kipe nyuma ya Dennis Wise, Marcel Desailly, John Terry, Gary Cahill na Cesar Azipilicueta asimbuye.
Chealsea FC iri mu makipe y’ibigwi mu Bwongereza ariko ikaba itarahiriwe n’umwaka w’imikino ushize, dore ko yarangije Shampiyona iri ku mwanya wa 12.
Kivu24.rw
