Nduba: Uwari usanzwe ari umurokore ku rwego rwo hejuru yicishije umwana we ishoka umugore we amugira intere
Umugabo witwa Bunani Pascal wari utuye mu Mudugudu wa Nyakabungo Akagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba wari usanzwe ari umurokore akurikiranywe kwica umwana we amukubise ishoka mu mutwe naho umugore we akamugira intere.

Abaturanyi b’uyu muryango batangarije BTN TV ko uyu mugabo yari asanzwe ari umurokore ndetse batari barigeze bamubona asoma ku kitwa inzoga icyo aricyo cyose bakibaza icyamutege gukora aya mahano n’ubwo banavuga ko bashobora kuba hari amakimbirane bari basanzwe bafitanye kuko umugorewe yari amaze iminsi yarahukanye.
Ati: ‘’Umudamu yari yarahukanye ataha ejo bundi, amaze gutaha n’ubundi buriya amakimbirane barayakomeza, iri joro rero nibwo umugabo yafashe ishoka urumva yari yarabipanze atemagura umugore we n’uko umwana aratabaza, ubwo rero yagize ngo umugore aramwishe ahita yica n’umwana. Umudamu we ndumva ko kubw’amahirwe ambulance yamujyanye kwa muganga mu gicuku akirimo umwuka.’’
Mugenzi we yungamo ati: ‘’Yamwishe saa kenda, nibwo yishe umwana, bari bari kurwana noneho umwana agenda baza ati ese urahora iki mama aba aretse nyina akubita ishoka umwana ahita amwica.’’
Abaturanyi b’uyu muryango basaba ko uyu mugabo yarasirwa mu ruhame aho yakoreye icyaha ku buryo na wawundi urimo gutekereza kuba yakora ibintu bibii nk’ibi ngibi yakoze ngo byamubera isomo akabicikaho.

Ku murongo wa Telefone, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba Nibagwire Jeanne yemeje ko koko uyu mugabo yishe uyu mwana umugore yari yarazanye ubwo bashakanaga gusa ariko ko umugore we akirimo umwuka aho arimo kwitabwaho n’abaganga.
Uyu mugabo nyuma yo kwica uyu mwana no kugira umugore we intere amakuru ahari aravuga ko yahise yishyikiriza Sitasiyo ya Polisi ya Jabana.
Kivu24.rw
