Nyamasheke: Barasaba gukurwa mu bwigunge bagakorerwa umuhanda uhuza Imirenge 3.

Spread the love

Abaturage buturiye Umuhanda uhuza Imirenge ya Bushenge-Shangi na Ntango mu Murenge wa Nyabitekeri barasaba gukorerwa uyu muhanda bemeza ukomeje kudindiza ubuhahirane hagati y’abatuye iyi Mirenge ndetse ukaba unuzuye ivumbi cyane kuburyo hari n’impungenge z’uko ryabatera uburwayi butandukanye.

Nk’uko aba baturage babitangarije BTN TV ngo uyu muhanda nta modoka ishobora kuwunyuramo mu gihe cy’imvura ndetse ngo no muri iki gihe cy’izuba wuzuye ivumbi ryinshi, bagaragaza ko ari inzitizi ku buhahirane bagasaba ko wakorwa nabo bagakurwa mu bwigunge.

Umwe mu baturiye uyu muhanda yagize ati: ‘’Ikibazo gihari twari twagiriwe ubuntu tubona umuhanda abashinwa bawuciye, kugeza magingo aya twari tugifite ibyiringiro ko bazadushyiriramo amagaraviye cyangwa se na kaburimbo byatuma uyu mukungu udatumuka. Iyo imodoka itambutse usanga abantu bipfundapfunda bihisha kubera umukungugu mwinshi uhari, dufite impungenge y’uko tuzarwara igituntu.’’

Mugenzi we yungamo ati: ‘’Ingaruka ni nyinshi cyane, nko kuva hano tukajya kurema isoko kamembe bidusaba kubanza kujya kuzenguruka Nyabitekeri ku cyambu tukazungurka ku Karere tukajya tukabona twagera Kamembe bitihise cyangwa tugaca mu mazi tukabona kugera Kamembe, hari urugendo rurere cyane nibura duhaguruka mu gitondo tukagerayo saa tanu z’amanywa.’’

Basaba Ubuyobozi ko uyu muhanda wakorwa ukabafasha mu buhahirane n’ibindi bice ndetse bikabarinda n’indwara zitandukanye bashobora guterwa n’iri vumbi.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois avuga ko uyu muhanda koko aba baturage bawukwiye akemeza ko igihe ubushobozi buzabonekera uzahita ukorwa n’ubwo atagaragaza igihe nyacyo uzakorerwa.

Yagize ati:’’Ikibazo cy’uyu muhanda natwe turacyumva kirababangamiye kandi barawukwiye, ibyo basaba bifite ishingiro kandi n’Ubuyobozi burabizi ndetse aho ubushobozi buzabonekera uyu muhanda uzahita wubakwa.’’

Uyu muhanda abaturage basaba ko wakorwa uturuka mu Murenge wa Bushenge ugaca mu Murenge wa Shangi ukugera mu Ntango mu Murenge wa Nyabitekeri ufite ibirometero bisaga 23 ni umwe  mu byifuzo byagejejwe kuri Perezida wa Repubulika ubwo yasuraga Akarere ka Nyamasheke.

Ndungutse Aboulkarim, Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *