Karongi: Yaturikanywe n’icyuma yari kuzagurisha mu ‘’njyamani’’

Spread the love

Shingiro Niyonkuru w’imyaka 10 wo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Bubazi ho mu Mudugudu wa Gakomeye amaze guturikanwa na kimwe mu byuma bikekwa ko ari Grenade yari yaratoraguye avuga ko azabigurisha mu byuma bishaje bakunda kwita injyamani.

Nyuma y’uko ibi bibaye ahagana i saa kumi n’ebyiri zo kuri uyu umugoroba uyu mwana agakomeretswa bikomeye ku nda, mu maso no ku maguru n’iki cyuma yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzi cya Bubazi aho arimo gukurikiranwa n’abaganga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard yemeje ko koko hari icyaturikanye uyu mwana bikekwa ko ari grenade ariko ko bagiye kujyanayo n’inzego z’umutekano kugira ngo hemezwe icyo ari cyo nyirizina.

Yagize ati “Shingiro Niyonkuru w’imyaka 10 arembeye ku kigo nderabuzima cya Bubazi nyuma yo guturikanwa n’icyuma bikomeje gukekwa ko yaba ari Grenade, gusa tugiye kujyanayo n’inzego zishinzwe umutekano tumenye icyaricyo.”

Nyuma y’uko iki kintu giturikiye mu rugo kwa se w’uyu mwana yongeye kwibutsa abaturage kwirinda ikintu cyose kigaragara nk’icyuma batazi, kuko baba batazi uko gikoreshwa kikaba cyateza impanuka yanabyara urupfu agasaba ko aho bakibonye bajya bamenyesha Ubuyobozi bubegereye.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *