Ngoma: Abishyuriye amatungo yabo ubwishingizi barasaba ko hubahirizwa ibikubiye mu masezerano
Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Karembo bavuga ko mu gihe bashishikarizwaga kwishyurira amatungo yabo ubwishingizi bumvaga ariki ikintu kiza ariko bakaba barimo gucibwa intege n’uko ubu bwishingizi butarimo gukurikiza ibikubiye mu masezerano ngo abo amatungo yabo yamaze gupfa bishyurwe.
Aba baturage bavuga ko amasezerano bagiranye n’Ikigo cy’Ubwishingizi cya Radiant Yacu Ltd yavugaga ko mu gihe itungo ryawe rigize ikibazo uhabwa ubwishyu mu gihe kitarenze iminsi 15 gusa ariko kuri ubu hakaba hari n’abamaze amezi agera kuri 5 batarishyurwa.

Miniani Sylver yagize ati:’’Ndi umuhinzi mworozi washyize inka mu bwishingizi mu kwezi kwa 12 k’umwaka washize hanyuma bigeze mu kwezi kwa gatatu mu nka 2 nari mfite inka imwe iba irarwaye mbitangaho raporo ku Murenge ko inka yarwaye kandi iri mu bwishyingizi, Veterineri yohereza mugenzi we aza kuyivura, inka yazivuraga ari ebyiri imwe irakira indi irapfa.’’
Yongeraho ko nyuma y’uko hakozwe raporo yageze muri Radiant ikagaruka bavuga ko ikozwe nabi hanyuma hakorwa indi nayo iroherezwa ariko kugeza uyu munsi ntakintu yari yabona. Avuga ko yanakomeje kwiyambaza Ubuyobozi bw’Akarere n’Umurenge bakamubwira ko burimo kubikurikirana nyamara amezi akaba abaye 5 ntakirakorwa.
Abaturanyi b’uyu mugabo bavuga ko kuba umworozi mugenzi wabo yarishyuye ubwishingizi bw’amatungo ye ngo yirinda igihombo mu mwuga we wo korora ariko ibikubiye mu masezerano bikaba bitari byashyirwa mu bikorwa ari uguca intege abandi borozi bari bafite gahunda yo kubugana bagasaba ko ibyo basezeranijwe ubwo bigishwaga byaba ingiro.

Aganira na Radio TV 10, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karembo Ndayisaba Steven avuga ko iki kibazo bakizi ariko ko kuba uyu muturage kugeza ubu atari yishyurwa byatewe n’amakosa yakozwe n’umukozi w’Umurenge wari ushinzwe ubworozi wanaje gusezera ku mirimo ye kubera kutuzuza inshingano ze harimo n’ibi bibazo.
Yagize ati:’’ Nawe amaze kubyibonera ko atagishoboye izo nshingano byabaye ngombwa ko asezera kuko yabonaga ko atari kubishobora hagiye hagaragara amakosa amwe n’amwe mu bworozi. Umuturage icyo tumwizeza ni uko twamaze gukora indi raporo tukaba twaramaze no kuyohereza kugira ngo abashe guhabwa uburenganzira bwe.
Yongeraho ko igikurikiraho ari ugukomeza kumukorera ubuvugizi kugira ngo ahabwe ibyo agenerwa n’ubwishingizi yishyuye ndetse bitume n’abandi borozi bakomeza kugirira ubu bwishingizi icyizere.
Uretse uyu mworozi Minani,Ubuyobozi bw’uyu Murenge wa Karembo bugaraga ko kugeza uyu munsi hari n’abandi borozi babiri batari babasha kwishyurwa n’ubu bwishingizi bakomeje gukorerwa ubuvugizi muri Radiant Yacu Ltd.
Kivu24.rw
