Kamonyi: Ivomo rya baringa bahawe rikomeje gutuma bakora ibirometero bajya gushaka amazi
Abaturage bo mu Mudugudu wa Ryabitana mu Kagari ka Gahinga mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi bavuga ko ivomo bubakiwe bibwira ko rigiye kubakemurira ikibazo cy’urugendo rurerure bakoraga bagiye gushaka amazi ryabaye baringa ngo kuko riherukamo amazi rigitahwa.

Aba baturage bavuga ko iri vomo kuva ryatahwa amazi yajemo iminsi biri gusa ntibongera kuyaca iryera bagasaba ko ikibazo cyaryo cyakemurwa bakabona amazi hafi batabanje gukora urugendo rurerure.
Ati:’’Twigeze kuvomaho nka kabiri ntiyongera kugaruka, ngo tujye kuvoma amazi ngo ntayo ntayo ntayo,hashize igihe kirekire rwose ntabwo ivomo ryacu rikora, barayaduhaye n’ubundi twarayabuze turacyajya kuvoma iriya epfo ku gishanga.’’
Basaba Ubuyobozi gukemura iki kibazo bakongera kubona amazi kimwe n’abandi batabanje gukora urugendo rurerure.

Umuyibozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere avugana na Radi TV10 ku murongo wa Telefone avuga ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana bityo aba baturage nabo bakajya bayabona mu buryo bw’isaranganya risanzwe rikorwa.
Ati: ‘’Hari uburyo dukoresha bw’isaranganya ry’amazi akagenda agera hirya hatandukanye nibwira ko ari ikibazo kitakagombye no kubaho kuko ubundi ivomo iyo hagize ikibazo tuba dufite n’urubuga duhuriraho barabigaragaza abaturage bakabivuga mu buyobozi bwabo mudugudu kabimenya akabitanga ku kagari bigaca ku rubuga ku buryo duhita tubikoraho ako kanya tugakemura ikibazo.’’
Yongeraho ko amazi adakwiye kumara iki gihe cyose batayabona kuko n’ubwo ari mu gihe cy’impeshyi mu buryo bw’isaranganya risanzwe atajya arenza iminsi ibiri akemeza ko bagiye kugikurikirana kigakemurwa.

Uretse aba baturage bagaragaza ko iri vomo ryabo ridaherukamo amazi na bamwe mu bayabite mu ngo muri aka Karere ka Kamonyi bagaragaza ko amazi ari ikibazo gikwiye gushakirwa umuti urambye ngo kuko nabo hari ubwo bamara icyumweru cyose batarayabona.
Muri gahunda y’Igihugu y’imyaka 7 igamije kwihutisha iterambere iteganya ko mu mwaka utaha abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza byibuze akayabona adakoze urugendo rurenze metero 200 mu mujyi na metero 500 mu bice by’icyaro.
Kivu24.rw
