Ruhango:Barinubira serivisi z’ubuzima mbi kubera kudakora kw’amavuriro mato begerejwe
Abaturage bo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ruhango bavuga ko bahabwa serivisi mbi z’ubuzima ku Bigo Nderabuzima nyuma y’igendo ndende baba bakoze mu gihe Ubuyobozi ntacyo butari bwarakoze ngo bubegereze amavuriro mato ariko kuri ubu akaba atagikora.

Aba baturage bavuga ko nyuma y’uko aya mavuriro mato atashywe agatangira kubaha serivisi z’ubuvuzi nta kibazo bari bafite kuko bitabasabaga gukora ingendo ndende bagana Ibigo Nderabuzima ngo banatonde imirongo miremire bakibaza impamvu izi Poste de Sante zahagaze kandi Igihugu cyarazishoyemo amafaranga kugira ngo zifashe abaturage.
Ati:’’Bubatse Poste de Sante barayitwereka dutangira no kuyivurizaho nanjye ndimo kuko bamvuriye umwana ariko dufite ikibazo cy’uko yafunze mu buryo tutazi, turagira ngo mutubarize Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango icyabuze ngo Poste de Sante yacu yongere ikore ifashe abaturage.’’
Agaragaza ko mu gihe Poste de Sante yakoraga bahaboneraga serivisi nziza kandi zihuse binyuranye n’izo bahabwa ku Kigo Nderabuzima kuko ho bibasaba gukora urugendo rurerure ndetse bakanabanza gutonda imirongo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukangenzi Alphonsine yabwiye BTN ko hakiri ikibazo cy’abakozi bakiri bake akavuga ko mu mikoranire na Minisiteri y’ubuzima hagenda hazibwa icyuho kugira ngo abaturage bahabwe serivisi nziza.
Yagize ati: ‘’Nibyo ntabwo turabasha kugera ku kigero cy’abaganga bahagije mu Bitaro byacu ndetse no mu Bigo Nderabuzima ariko igihari ni uko dukomeje kuvugana na Minisiteri y’Ubuzima turakorana cyane kugira ngo ahabura umuganga abe yahajya kugira ngo cya cyuho kitabaho’’
Yongeraho ko ku kibazo cy’abakozi hari n’ubwo baba bari mu kazi bikarangira babonye akazi ahandi bityo ugasanga mu kwimuka kwabo basize icyuho aho bakoreraga ari nabyo baba bakorana na Minisiteri y’ubuzima kugira ngo hakomeze kuzibwa ibyo byuho.
Kugeza ubu mu Karere ka Ruhango habarurwa amavuriro mato[Poste de Sante] 34 abaturage bakavuga ko imikorere yazo itameze neza ari nabyo basaba ko byakosorwa zikabyazwa umusaruro zari zitezweho.
Kivu24.rw
