Ngoma: Habonetse igice kimwe cy’umubiri w’umugore bikekwa ko yishwe n’umugabo we
Mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Mugesera mu Kagari ka Nyamugari habonetse igice cy’umubiri wa Icyitegetse Angelique uri mu kigero cy’imyaka 37 bikekwa ko yishwe n’umugabo we nyuma y’uko bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane ndetse baranaburanye akamutsinda mu rubanza rwo gutandukana.

Nyakwigendera Icyitegetse usize abana babiri yari yarabyaranye na Rusanganwa Donatien uzwi ku izina rya Cyamayi akaba ari mu bacyekwa ba mbere kubera amakimbirane ashingiye ku buraya n’ubushoreke bari bamaze igihe bafitanye byanatumye uyu Nyakwigendera yiyambaza inkiko ndetse agatsinda umugabo we aho yari ategereje guteza cashe mpuruza.
Faida Faina bajyanaga mu rukiko ati: ‘’Twese twari turi muri gatanya, twahuriraga mu rukiko kuko mu kwezi kwa gatandatu nibwo yaburanye noneho wenyine kuko umugabo we ataje, yari ategereje kujya guteza kashe mpuruza kugira ngo baze bamuheshe ibintu. Bapfaga uburaya n’ubushoreke kuko umugabo we yari afite undi mugore.’’
Bamwe mu baturanyi ba Nyakwigendera bavuga ko kuva uyu Icyitegetse yakwicwa agatoragurwa mu Kiyaga cya Mugesera badatekanye bagasaba ko uwakoze ubu bwicanyi yabuhanirwa bikomeye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry yemereye Radio TV 10 iby’aya makuru avuga ko uwari umugabo wa Nyakwigendera ari mu maboko y’Ubugenzacyaha mu gihe iperereza rigikomeza kugira ngo hamenyekane uburyo iki cyaha cyakozwe ndetse n’aho ibindi bice by’umubiri wa nyakwigendera biherereye.
Yagize ati: ‘’Iyi case iracyakorwaho iperereza ariko haracyekwa umugabo we, umugabo we akaba yanafashwe, rero iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane uburyo byakozwe ndetse n’abamufashije kimwe n’ibindi byose bijyanye n’iperereza gusa aba ni abantu bari bamaze igihe kirerkire bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo ndetse bari bari no mu nzira zo gutandukana.’’
Yibutsa abaturage kwirinda amakimbirane ariko kandi ko uko yaba ameze uko ari ko kose adakwiye kugera ku rwego rwo kuba undi yakwambura mugenzi we bashakanye ubuzima.
Uwari Umugabo wa Nyakwigendera Rusanganwa Donatien uzwi ku izina rya Cyamayi ari mu maboko y’ubugenzacyaha kuva ku wa kane w’icyumweru gishize mu gihe iperereza rigikorwa kugira ngo hamenyekane abo baba barafatanije ndetse n’aho ibindi bice by’umubiri bihishe kugira ngo ashyingurwe.
Kivu24.Rw
