Musanze: Gitifu wa Rwaza yariye indimi ku kibazo cy’umuryango w’abana 5 uri kurara ku gasozi.

Spread the love

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwaza bwariye indimi ku kibazo cy’umuryango w’abana 5 umaze igihe gisaga icyumweru urara ku gasozi nyuma y’uko buwusenyeyeho inzu abaturage bari barawubakiye buvuga ko butawuzi ubundi bukemeza ko wasenyewe kuko wari warubatse mu gishanga cya Mukungwa.

Mu mvugo zivuguruza, uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa Dushimire Jean yabwiye BTN ko uyu muryango atawuzi nyuma yongeraho ko wubatse mu gishanga cya Mukungwa nyuma yo guha ruswa Ubuyobozi bw’ibanze.

Ati:’’Ntabwo muzi mu maso nawe ntabwo anzi mu maso, ntabwo yagiye ku Mudugudu ngo avuge ngo nyabuna mumfashe mbone aho nikinga. Ntabwo anzi no mu maso simuzi, ntabwo azwi! Ariko se umuntu afata inzu akayishyira muri Mukungwa mu gishanga, agafata Abayobozi b’inzego z’ibanze akabakorompa [Akabaha ruswa] kumumenya ntabwo byashoboka uyu munsi mu Rwanda.’’

Ashimangira ko inzu y’uyu muryango wasenywe kuko wari wubatse mu gishanga kandi bitemewe ariko mu kwivuguruza kwinshi bukongeraho ko atanazwi ndetse n’aho yaba yaraturutse.

Uwimana Julienne ashinza Ubuyobozi kumutererana ntibumuhe ubufasha bugenerwa abatishoboye kimwe n’abandi ari nabyo byatumye umugiraneza umwihera iki kibanza yari yubatsemo hanyuma abaturage bakumwubakira mu Miganda iyi nzu yasenyeweho n’Umurenge.

Ati:’’Ikibanza nagihawe n’umugiraneza, amatorero yagiye amampa imiganda n’abaturage bansiziriza ikibanza mu Muganda w’abaturage, ubwo Umuyobozi wo ku Murenge Land Officer aza kumpagarika amaze kunsohora ndamubaza nti se ko unsohoye n’abana batanu urabona nderekeza hehe?’’

Yibaza niba nawe ari Umunyarwanda kimwe n’abandi cyangwa ari umunyamahanga kuburyo Ubuyobozi bwirengagiza ubuzima bubi abayemo ngo yubakirwe kimwe n’abandi.

N’akababaro kenshi abaturanyi b’uyu muryango bagaya Ubuyobozi bw’Umurenge bwirengagije inshingano zabwo zo kwita ku batishoboye bukanagerekaho kuwuta ku gasozi nyamara bo mu bushobozi bwabo bari barabashije kuwushakira aho gukinga umusaza bagasaba ko ushakirwa aho kuba byihuse mu rwego rwo kurengera aba bana.

Ati: Uzi kugira ngo umwana w’uruhinja nk’uriya arare hanze ari kuribwa n’imibi, arare ari kuririra hanze nijoro, abenshi dufite impungenge ni ukurara mu bitekerezo nk’ibyo ntidusinzire twibaza ahantu araye na bariya bana.Twagiye turakusanya imbaraga natwe hakaba igihe tuje tukamuha amaboko tukamubumbira nk’iryo tafari ndetse umuhaye agati tukagenda tukakamuzanira.’’

Bongeraho ko Ubuyobozi bw’Umurenge bwaje gusenya iyi nzu bugasaba abaturage kubafasha kuyisenya bakabutera utwatsi bavuka ko batanze amaboko yabo bayubaka bityo nabwo bwakoresha ayabo buyisenya.

N’ubwo Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwaza buvuga ko uyu muryango butawuzi nyuma bukongeraho ko wasenyewe kuko wari warubatse mu gishanga busaba uyu muryango kubwegera ukabugaragariza ikibazo ufite kugira ngo gishakirwe igisubizo.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *