Nyabihu: Batewe impungenge n’icyobo cy’ubwiherero rusange kidatwikiriye

Spread the love

Abaturage bakorera muri Centre ya Kadahenda mu Murenge wa Karago ndetse n’abahatuye bavuga ko babangamiwe n’icyobo cy’ubwiherero rusange bwaho kidatwikiriye bakagaragaza ko batewe impungenge no kuba hari umuntu ushobora kukigwamo cyangwa kikaba cyanabateza uburwayi bukomoka ku mwanda.

Aba baturage bagaragaza ko iki cyobo kiri muri Centre bakoreramo ndetse bagenzi babo batuyemo gishobora kubateza uburwayi bukomoka ku mwanda kubera amasazi yirirwa utuma ku mwanda ukirimo ndetse n’umwuka mubi ugiturukamo cyangwa kikaba cyateza impanuka ku batakizi.

Ati:’’Uburyo bigoye hano amasazi aba ari guturura, ushobora kuba uri kurya amasazi avuyemo hano akaza akabikoramo kandi aturutse mu musarane. Uburyo bitubangamiye hari n’umuntu ushobora kuza anyura hano yirukanka atahazi akaba aguyemo kubera ko hadapfutse.’’

Basaba Ubuyobozi gukora ibishoboka byose iki cyobo cy’uyu musarane kigapfukwa mbere y’uko kibatera uburwayi cyangwa hakazagira umuturage ukigwamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karago Gasirikare Albert avuga ko ubu bwiherero ababwubatse ari abacuruzi bakorera muri iyi Centre ya Gacurabwenge akavuga ko bagiye kubahwitura kugira ngo bahita babikora.

Ati:’’ Buriya bwiherero bariya bacuruzi bakorera hariya n’ubundi nibo babukoze kubera ko ababukoresha ari abakiriya babo, icyo twakora ni ukongera kubabwira bagahita babikora.Ngiye kubaza nanjye ninunva ari uko bimeze duhite tugikemura.’’

Ababyeyi batuye muri iyi Centre bagaragaza impungenge nyinshi batewe n’iki cyobo kubera abana babo bakunze gukinira muri iyi centre bagasaba ko gipfundikirwa vuba mbere y’uko kibateza ibibazo.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *