Rusizi: Imiryango 3 itishoboye irasaba gusanirwa amazu yubakishijwe amategura

Spread the love

Imiryango itatu y’abatishoboye yo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nkungu ivuga ko yubakiwe amazu agasakazwa amategura hanyuma uko imitingito igenda itambuka muri aka gace batuye ikagenda iyahubura kugeza ubwo kuri ubu basa n’ababa hanze bagasaba Ubuyobozi kubafasha gusana izi nzu aya mategura agasimbuzwa amabati.

Aba baturage bagaragaza ko ibindi bice by’izi nzu zabo bigikomeye ariko ko ikibazo ari igisenge zahawe kigizwe n’amategura batabasha kubona muri aka gace batuyemo ngo basimbuze ayangiritse ndetse akaba anagenda amanuka uko imitingito ihaciye bityo kuri ubu bakaba basigaye basa n’abibera hanze.

Nyirabaziki Laurence yagize ati: ‘’Twagize ibibazo by’uko baduhaye amazu yubakishije amategura, umutingito waza ugahurutura ya mategura akajya iruhande rumwe, izi nzu tuzimazemo imyaka igera ku 8 twagiye dusurwa n’Abayobozi batandukanye bakatubwira ko bazadusanurira ariko ntabwo birakorwa.’’

Yongeraho ko iki kibazo cyabo Ubuyobozi bukizi ndetse buhora bubasezeranya kubasanira nyamara ntibikorwe agasaba ko basakarirwa aya mazu agakurwaho ibi bisenge by’amategura hagashyirwaho amabati ndetse bakanafashwa gukoresha amashanyarazi ngo dore ko bayahawe ariko nayo akaba adakora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu Habimana Emmanuel nawe yemeza ko izi nzu ziva koko kubera ibi bisenge zahawe by’amategura mu gice gikunze kwibasirwa n’imitingito akizeza ko hamaze gutangwa raporo ikanagezwa ku Karere kugira ngo ubushobozi ni buboneka zizasanwe.

Ati:’’Ni abaturage batishoboye bubakiwe inzu ebyiri zicumbikiye imiryango itatu muri gahunda ya Leta yo kubakira abatishoboye. Kuba ziva nibyo, umushinga uko wari ukoze inzu zikiri nshyashya wabonaga ari umushinga uzaramba ariko kubera ko turi muri zone ibonekamo imitingito hagiye habaho imitingito inyuranye zigera ku rwego igisenge zishanguka.’’

Akomeza avuga ko kimwe mu bibazo bagize ari uko muri aka gace nta bantu babumba amategura bahaba ngo babe bababonera ayo gusimbuza ayamenetse ariko kandi ko banasabye ko mu gihe cyo kuzisana aya mategura yazasimbuzwa amabati kugira ngo hirindwe ko iki kibazo cyazongera kubaho.

Iyi miryango ivuga ko imaze igihe kigera ku myaka umunani isaba gusanirwa aya mazu kandi ko yagiye ibyizezwa n’Ubuyobozi mu bihe bitandukanye ariko hakaba ntakirakora kugeza magingo aya.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *