Rwamagana: Ipoto irimo amashanyarazi imaze imyaka irenga ibiri hejuru y’inzu y’umuturage.
Nyandwi Jean Pierre utuye mu Mudugudu wa Bihembe Akagari ka Bihembe mu Murenge wa Nyakariro avuga ko ipoto irimo amashanyarazi ya REG imaze igihe kirenga imyaka ibiri yaraguye hejuru y’inzu ye akaba yarasabye Ubuyobiz bwa REG kuyikuraho ngo nibura abone uko asana bikananirana kugera ubwo inzu ye iguye hasi.

Nk’uko uyu muturage abisobanura ngo afite impungenge ko iyi poto yagwiriye inzu ye kandi ikaba ikirimo umuriro w’amashanyarazi isaha n’isaha yateza impanuka z’inkongi y;amashanyarazi ndetse ikaba yanateza impanuka ikagira uwo itwara ubuzima harimo n’abana baba bakinira hafi yayo.
Ati:‘’ Ubu inzu yaraguye igushwa n’iyo poto, ndahamagara baraza barabireba barambwira ngo bazagaruka kugeza n’ubu iyi nzu yanjye yageze hasi, igwiriwe n’ipoto ya Leta. Turifuza ko twarenganurwa kuri aka kababaro dufite. Reba nka bariya bana hari ubwo wabona basimbutse ugasanga bahuye n’aka kaga k’umuriro.’’
Asaba gukorerwa ubuvugizi iki kibazo kikabonerwa umuti ngo cyane ko Ubuyobozi bwa REG ishami rya Kanombe yiyambaje bwahageze bukavuga ko buzagaruka ariko bukaba butarigeze bugira icyo bubikoraho kugeza ubu.
Avugana na BTN TV kuri Telefone, Nyiringango Jean de Dieu Umuyobozi wa REG ishami rya Kanombe avuga ko iki kibazo bakizi ndetse ko bagiye kwegera uyu muturage bakabisuzuma bakareba niba hari icyo uyu muturage yagenerwa.
Ati:’’ Turabanza tukabisuzuma tukagerayo tukareba icyabiteye, wenda nawe hari ubwo ashobora kuba yarayisesereje ahinga yenda nawe cyangwa ari impanuka isanzwe. Mbese turabanza tukagerayo tukareba icyabiteye.’’

Uretse uyu muturage ufite iki kibazo cy’ipoto yaguye hejuru y’inzu ye abaturage bo muri aka Kagari bagaragaza ko batewe impungenge nyinshi n’impanuka z’inkongi zishobora kuzaterwa na zimwe mu nsinga zirambaraye hasi muri uyu Mudugudu kandi zirimo amashanyarazi.
Kivu24.Rw

Rwamagana: Ipoto irimo amashanyarazi imaze imyaka irenga ibiri hejuru y’inzu y’umuturage. | KIVU24
qtxqqsgemj http://www.gsr0bkw8699813v7g3to7c0ty9ie399zs.org/
[url=http://www.gsr0bkw8699813v7g3to7c0ty9ie399zs.org/]uqtxqqsgemj[/url]
aqtxqqsgemj