Rutsiro: Abatuye ku Kirwa cya Bugarura barasaba ko ivuriro ryabo ryakongererwa ubushobozi
Abaturage batuye ku Kirwa cya Bugarura mu Karere ka Rutsiro bashima ko begerejwe ivuriro rito ribafasha kubonera hafi zimwe muri serivisi z’ubuzima ariko bagasaba ko ryakongererwa abakozi ndetse na serivisi harimo by’umwihariko iyo kubyara kuko ubusanzwe bibasaba kugana Ikigo Nderabuzima cya Kinunu.

Bagaragaza ko zimwe mu ngaruka ziterwa no kuba iri vuriro begerejwe rifite ubushobozi buke harimo nk’ikibazo cy’impfu z’abana bapfa bavuka ndetse n’abagore bapfa babyara bagasaba ko iri vuriro rito [Poste de Sante] ryakwagurwa rikagezwa ku rwego rw’Ikigo Nderabuzima.
Byukusenge Afsa, Umujyanama w’ubuzima kuri iki kirwa yagize ati: ‘’Hari umubyeyi umwe witabye imana, twari tugeze ahantu hitwa ku Kariba twambutse amazi, twageze mu mazi arabyara ariko abyara arushye amerewe nabi ari kuva cyane tugeze aho hakurya rero bakimukura mu bwato ahita yitaba Imana.Ingaruka bitugiraho ni uko nyine tugomba no gupfa cyangwa tukabyara umwana upfuye.’’
Mukundiyimana Chanceline, Umubyeyi utuye ku Kirwa cya Bugarura nawe ati:’’ Njyewe nageze kwa muganga basanga umwana yapfiriye mu nda, ntabwo nzi uko byari byagenze, itariki zo kubyara hari hasigaye iminsi itatu, ubu rero ndimo kwitegura kugira ngo nzagende kare igihe cyo kubyara kizagere ndi hafi y’Ikigo Nderabuzima.’’
Aba babyeyi bagaragaza ko mu gihe iri vuriro rikiri kuru uru rwego bikomeje gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuko mu gihe hagize uharembere haba nta kizere cy’uko bamwambutsa bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Kinunu akiri mu zima bagasaba kwegerezwa ivuriro rifite ubushobozi bwisumbuyeho.

Nirere Ngarukiye Etienne, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Rutsiro avuga ko mu gushakira igisubizo iki kibazo muri uyu mwaka hateganijwe ko iri vuriro rya Bugarura rigomba kuvanwa ku rwego rw’ibanze rikagezwa ku rwego rwa kabiri ndetse byanashyizwe mu mihigo y’uyu mwaka.
Ati: ‘’Nk’uko twayegereje amashuri,hakagera amashanyarazi n’ibikorwa by’ubuzima nabyo twabitekerejeho, muri uyu mwaka rero twateganije ko iriya Poste de Sante igomba kuva ku cyiciro cy’ibanze twita First generation rikajya ku cyiciro cya kabiri isoko twararitanze rigiye kwagurwa.’’
Yongeraho ko bitarenze mu kwezi kwa 12 iri vuriro rizaba ryamaze kwagurwa ndetse ryarongewemo serivisi zitandukanye zirimo izo kubyara, ubuvuzi bw’amenyo ndetse n’ubuvuzi bw’amaso.

Ikirwa cya Bugarura giherereye mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’Akarere ka Rutsiro gituwe n’abaturage basaga ibihumbi 3 uyu umubare ukaba warikubye kabiri ugereranije n’abari bagituye mu mwaka wa 2000.
Ni mu gihe kugeza ubu Akarere ka Rutsiro gatuwe n’abaturage basaga 369 180 gafite Ibitaro bikuru bya Murunda, Ibigo Nderabuzima 18 ndetse n’amavuriro mato arimo n’iri ryo ku Kirwa cya Bugarura 36
Kivu24.rw
