Rubavu: Barasaba guhabwa umuriro bashobora kubyaza umusaruro mu kwiteza imbere
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Cyanzarwe ho mu Kagari ka Rwanzekuma bavuga ko umuriro w’amashanyarazi bahawe n’Ikigo cy’Igihugu gishwe gukwirakwiza amashanyarazi ari uw’amatara gusa udashobora guhagurutsa imashini n’ibindi bikoresho bagasaba ko wongerwa kugira ngo nabo babashe kuwubyaza umusaruro biteza imbere.

Nk’uko aba baturage babitangarije Radio TV10 ngo umuriro bahawe ntushobora guhagurutsa imashini isya ndetse n’izindi bakabaye bageza muri Centre yabo zikabafasha kwiteza imbere no kubonera hafi ibyo bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi bagasaba ko wongererwa ingufu.
Ati: ‘’Dufite umuriro w’amatara ariko ntabwo dufite umuriro wo gukoresha, ibikorwa bikenera umurimo ufite ingufu ntabwo byabasha gukorerwa hano muri aka Kagari kacu ka Rwanzekuma.’’
Undi ati: ‘’Baduhaye mono-phase kandi twarashakaga tri-phase kugira ngo tubashe kugura imashini zishya ibigori kuko aho ziri hatubereye kure cyane kandi natwe dufite umuriro ndetse n’ubushobozi bwo kuba twagura izo mashini.’’
Yongeraho ko nk’Akagari kazwiho guhinga kakeza abaturanyi be babashije kugura imashini zisya ebyiri bamara kuzihageza umuriro ukaba muke bigatuma bazimurira mu ahandi aho abazikeneye bibasaba gukora ingendo ndende kugira ngo bazigereho nyamara zakabaye zikorera muri centre yabo.

Umuyobozi wa REG ishami ryo mu Karere ka Rubavu, Mutaganzwa Victor avuga ko hari gahunda yo kuvugurura imwe mu miyoboro y’amashanyarazi kugira ngo yongererwe ubushobozi harimo n’iki gice cy’Umurenge wa Cyanzarwe.
Ati: ‘’Aho hantu hari muri gahunda yavuguruwe igamije ibyo bita upgrade ikorwa na RUIP n’amapoto y’umuriro w’amashanyarazi arashinze.’’
Kuva mu mwaka wa 2000, ingo zifite amashanyarazi zavuye kuri 2% zigera kuri 75.3% mu gihe Akarere ka Rubavu kugeza ubu kageze kuri 71%. Gahunda y’Igihugu igamije kwihutisha iterambere NST1 iteganya ko mu mwaka utaha wa 2024 ingo zose zizaba zifite umuriro w’amashanyarazi.
Kivu24.rw
