Rubavu: Basabye guhembwa bahita birukanwa badahawe n’ayo bari bagejejemo

Spread the love

Bamwe mu bakozi bakoreraga Ikigo cy’ubwubatsi ECOMEM CO Ltd kirimo kubaka amashuri ku Urwunge rw’amashuri rw’Umubano wa II mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu barasaba kwishyurizwa amafaranga bakoreye nyuma y’uko basabye guhembwa bagahita birukanwa badahawe n’ayo bari bagejejemo.

Aba bakozi bavuga ko birukanye n’iki kigo cy’ubwubatsi nyuma y’uko bibukije Ubuyobozi bw’iki Kigo kubahiriza amasezerano bafitanye yo kujya babahemba buri minsi 15 nyuma y’uko bari bamaze iminsi igera kuri 30 batarahembwa aho kubahemba bagahita birukanwa bashinjwa guteza umwuka mubi muri bagenzi babo.

Zirimwabagabo Jean Claude yagize ati: ‘’Twaje aha ngaha baduha akazi ko kuduhembera iminsi 15, njyewe ku giti cyanjye narakoze mfite umuryango ngaburira w’abantu 6  nagerageje kubaza ikibazo cy’amafaranga kuko abana banjye bari bari kuburara bakabwirirwa ngerageje kubibaza ubwo ngubwo batangira kumbikira umujinya nyuma ngiye kubona mbona barampamagaye ngo ninsohoke mu kazi ngo ndimo guteza umwuka mubi mu bakozi.’’

Mugenzi we Niyomugabo Christian yagize ati: ‘’Njyewe nkozemo iminsi 17 nta cyizere dufite cy’uko bazaduha amafaranga kuko batwirukanye mu kazi nta kosa tuzi dukoze kuko twari dusanzwe dukora neza kuko tubasha kuvuga imbogamizi zacu bagahita bavuga ngo wowe urimo kugumura abakozi bagenzi bawe bagahita bakwirukana.’’

Aba bakozi bavuga ko ubwo birukanwaga batigeze bagaragarizwa uburyo bazahabwamo amafaranga yabo none iki kikaba kibaye icyumweru cya gatatu batarayahabwa bagasaba kwishyurwa ayo bakoreye kugira ngo bayifashishe mu mibereho yabo ya buri munsi.

Eng Nsanzimana Claude, Umukozi ushinzwe iby’ubwubatsi muri ECOMEM CO Ltd avuga ko bitewe n’aho imirimo y’ubwubatsi yari igeze byagaragaraga ko imirimo isigaye batari bayishoboye akaba ariyo mpamvu bahagaritswe gusa akizeza ko amafaranga yabo bazayahemberwa rimwe n’abandi basigaye mu kazi bitarenze ku wa 19/08/2023.

 Ati: ‘’Buriya mu bwubatsi tugira ama [stage] ibyiciro, tugira aho dushobora kuba twakoresha abakozi benshi cyangwa bakagabanuka; icyabayeho n’uko hari abakozi twagabanyije kuko twari tugeze mu kazi bigaragara ko batagashoboye ariko tubabwira ko n’ubwo tubaye tubahagaritse n’ubundi bazahembwa. Ikenzeni imwe yarashize indi yarangiye uyu munsi ntabwo najya cyane mu cyabiteye ariko twababwira ko bazahembwa muri iki cyumweru turimo.’’

Kuri site y’Urwunge rw’amashuri rw’Umubano wa II hakorera abafundi 120 ndetse n’ababafasha(Abayede) bagera kuri 200 bose bivugwa ko bamaze kenzeni ebyiri batarahembwa bose bakazayabonera rimwe n’aba ba 6 birukanywe bitarenze iki cyumweru.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *