Gicumbi: Abajura barusha irondo ry’umwuga imbaraga, abaturage ntibafite ubatabara
Abaturage bo mu Murenge wa Bukure mu Kagari ka Karenge bavuga ko bahangayikishije n’abajura basingaye barusha imbaraga irondo ry’umwuga barimo kubiba banatabaza bakabura ubatarara kubera ko iri rondo naryo ubwabo risigaye ribatinya.

Bavuga ko abakora ubu bujura bwiganjemo ubw’inka, imyaka ndetse no gutobora amazu baza bitwaje intwaro gakondo zirimo ibyuma.imipanga ndetse n’ibindi bikoresho ku buryo guhangana nabo biba bitoroshye bityo n’irondo ryahura nabo rikihungira.
Bamwe mu bakora iri rondo ry’umwuga bagize bati: ‘’Muri iyi centre ubujura ni cyo kintu cyibasiye ino aha ngaha no gupfumura amazu,imbaraga baturusha ni ukuba bitwaje intwaro ejo bundi twirukankanye ibisambo byari bipfumuye ahantu mu isantere hano hirya mu Gasharu dutegera hano hirya baducikira kuko bari bafite imihoro, kubona umuntu afite umuhoro yirukanka ntabwo wamujya imbere ufite inkoni, uramuhigamira akigendera.’’
Abakora irondo ry’umwuga muri aka gace basaba kongererwa ubushobozi, bagahabwa impuzankano ibaranga kugira ngo byibura byorohere abaturage kubatandukanye n’ibisambo bakanasaba inzego z’umutekano kujya zihutira kubatabara igihe bazitabaje.
Ati: ‘’ Ubujura rwose burahari n’urugomo, ninayo mpamvu dusaba imbaraga kugira ngo batwongerere imbaraga, cyane cyane buriya tubonye n’impuzankano byibura kugira ngo abaturage bajye babasha kudutandukanya n’ibisambo nabyo byaba ari byiza.Polisi kuyihamagara rwose iradutabara ariko bitewe n’aho ituruka kugira ngo izatugereho nabyo biba imbogamizi. Ni ukuvuga ngo batugeraho batinze hadui yaducitse. ’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bukure Bayingana Theogene yabwiye TV1 ko barimo gukurikirana ngo iri rondo ry’umwuga ribonerwe ubushobozi kugira ngo haboneke ibikoresho bitandukanye byajya bibafasha mu kazi kabo ndetse bongererwe n’umushahara.
Ati: ‘’Ubundi hariya muri iriya centre ya Gasharu bakoresha irondo ry’umwuga ubwo icyo turimo gukurikirana ni uko imisanzu yakwiyongera kugira ngo hagende haboneka n’ibikoresho bakenera ndetse no kubahemba.’’
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bukure buvuga ko mu guhanga n’ubu bujura hari 4 bamaze gufatwa bakekwaho ubujura buciye icyuho ndetse igikorwa cyo gushakisha n’abasigaye kikaba gikomeje.
Kivu24.rw
