Rubavu: Agahinda ni kose ngo imashini ziriguterera hejuru imibiri mu irimbi hacukurwa umucanga

Spread the love

Abaturage bo mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba baratabariza irimbi bari basanzwe bashyinguramo imiryango yabo aho rwiyemezamirimo yaryigabije akarihindura ikirombe gicukurwamo umucanga bagasaba Ubuyobozi ko ibi bikorwa bihagarikwa.

Aba baturage bavuga ko batewe agahinda n’uburyo mu gucura uyu mucanga imashini z’uyu rwiyemezamirimo ngo zizamura imibiri y’abavandimwe babo bahashyinguye zikayita imusozi nyamara bari barabishyinguriye mucyubahiro nk’uko bikwiye.

Bizimungu Anastase yagize ati:’’Twebwe twatuye aha dusanga irimbi rirahari ryaratanzwe n’abaturage dusanzwe dushyinguramo hanyuma tubona irimbi batangiye kuricukura kandi harimo imibiri mishyashya ishinguyemo tubona imishini iraje irahingagura irataburura irataburura. Baja kubashyingura iyo bagiye kubashyingura ntabwo tuhazi niba barabajyanye mu ruzi niba ari mu Kivu ntabwo tubizi.’’

Bongeraho ko imibiri y’ababo yahakuye batazi iyo yayijyanye ndetse ko ugerageje kuvuga kuri iki kibazo ahohoterwa mu buryo butandukanye bagatanga urugero ku muturanyi wabo wari ufite umwana we yahashyinguye mu minsi ishize wabivuzeho ubu akaba afunzwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba Uwimana Vedaste avuga ko ngo iri rimbi ririmo kwimurwa ku bwumvikane bw’aba baturage na Rwiyemezamirimo ndetse hanashyizweho komisiyo ibahagarariye kugira ngo bikorwe mu buryo bubanogeye.

Ati: ‘’Icyo kirombe cyarahagarutswe. Hashize imini himurwa iyo mibiri ku bwumvikane bwa Rwiyemezamirimo n’abaturage, abari bahashyinguye bajyanywe mu irimbi rya Rugererzo niho ishyinguwe. Hari abaturage bake bumvaga ko rwiyemezamirimo yagombye kubanza kubaha amafaranga ari nabo baba bashaka gusa n’abamunaniza kubera izo nyungu.’’

Yongeraho ko mu rwego rwo kumenya neza ko imibiri yose yari ihashyinguye yamaze kwimurwa hashyizweho komisiyo igizwe n’abantu 4 bakuru bazi neza iri rimbi kugira ngo bakorane na rwiyemezamirimo bamwereke ahantu hose hashyinguwe abantu mu bihe bitandukanye bose bimurwe mbere y’uko akomeza ibikorwa.

Amategeko ateganya ko irimbi rikoreshwa mu nyungu rusange nyuma y’igihe cy’imyaka 30 rihagaritswe gushyingurwamo.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *