Gakenke: Abaturage bavuga ko gahunda ya Ejo Heza bakomeje gushishikarizwa kwitabira yababereye nka baringa
Bamwe mu baturage bo Murenge wa Mataba mu Karere ka Gakenke bavuga ko kubona ibitenywa ku muntu wizigamiye muri gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire Ejo Heza bikiri ingorabahizi bagasaba ko niba bashaka ko ikomeza kwitabirwa hanozwa uburyo bwo gutanga ibiba biteganijwe mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Aba baturage bavuga ko bafite abantu babo bitabye Imana mu bihe bitandukanye bakaba baragerageje gukurikirana ibitangwa mu gushyingura umunyamuryango w’iyi gahunda ariko ngo hakaba hari n’ubwo bisaba umwunganizi mu mategeko kugira ngo babihabwe.
Ati:’’Papa wanjye yapfuye bavuga ngo batanga ejo heza tukaba tujya kuyibaza bakavuga ngo Ejo heza ntayo batanga, ntacyo itumariye kubera ko umuntu apfa nyibamuhe ejo heza ye, tubona kuyitanga ntacyo itumariye, nonese ko umuntu aba apfuye yaratanze ejo heza ntibayihe n’umubyeyi we ngo ayiyagize ubwo wavuga ngo ikumariye iki.’’
Mugenzi we yungamo ati: ‘’Ejo heza batubwira ntayo tubona, muri Mataba ntayo tubona badushishikariza kuyitanga ariko iyo umuntu ayitanze nk’uko nguko arayitanga yishimye ariko ntakintu abona, iyo amajije gutabaruka ntakintu abona.’’
Bongeraho ko n’ubwo iyi misanzu batayihabwa banayakwa mu buryo buteye inkeke ngo kuko mu gihe utayitanze bituma udahabwa serivisi aho wayikenera hose mu nzego z’ibanze bakanasaba ko bikosorwa bagakomeza kuyishyura bishimye.

Aganira na TV1, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamahoro Marie Therese yavuze ko iki kibazo ahanini kiba ku banyamuryango batanga ibyangombwa bituzuye ariko ko batangiye gahunda yo kubafasha kujya bihutira kubyuzuza.
Ati:’’ Icyo tubafasha ni ukubakangurira kuzana dosiye zuzuye no kubamenyesha ibyo byangombwa ibyo ari byo, amadosiye yatanzwe atuzuye akagaruka akuzuzwa kuko bisigaye binakorerwa no ku Murenge.’’
Umuyobozi muri Ejo Heza ushinzwe ibigenerwa abanyamuryango Ngoga Emmanuel avuga ko igitinza itagwa ry’imisanzu ku banyamuryango ari ibibazo biba biri muri za dosiye zabo ariko ko bagerageza kubafasha bigakemurwa bakayihabwa.
Ati: Mu gihe ibisabwa yabyujuje ntabwo birenza iminsi 30 yewe bijya no hasi cyane ,cyane cyane nko ku bwizigame bwabo baba bafitemo birihuta cyane. Turabashakisha rimwe amatelefone tukayabura ariko ntabwo ducika intege dukomeza tubashaka.’’
Yongeraho ko mu banyamuryango 1418 basabye imisanzu yabo kugeza ubu abarenga 96% bose bayibonye ndetse hakomeje gukurikiranwa n’abasigaye kugira ngo nabo buzuze ibisabwa.
Ejo heza yatangijwe ku wa 29 Kamena 2017 ni gahunda ya Leta y’u Rwanda igamije gufasha Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda, kwizigamira by’igihe kirekire, igashyirwa mu bikorwa n’izego z’ibanze zegerejwe abaturage.
Kivu24.rw
