Kamonyi: Umukozi wa SACCO wanyereje arenga miliyoni 3 arasabirwa kugezwa mu nkiko
Bamwe mu banyamuryango ba Koperative Umurenge SACCO Mbonezisonga yo mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi barasaba ko uwari umucungamutungo wayo wanyereje amafaranga nyuma akayagarura yagezwe imbere y’inkiko agakanirwa urumukwiye kugira ngo bibere n’abandi urugero.

Aba banyamuryango b’iyi SACCO bavuga ko kuba yaragaruye aya mafaranga bidakuraho ko yatatiye icyizere yagiriwe ahabwa aka kazi ndetse akaba yaranagaragaje kutaba inyangamugayo bityo bagasaba ko n’ubwo yayagaruye bitagarukiraho gusa ngo kuko n’abandi bazabigerageza.
Ati: ‘’Nimba bemeye kuguha akazi ukemera umushahara ugahindukira ukajya kwiba amafaranga y’abaturage, ntabwo uba unyuzwe ni ukugaragaza inda mbi azahanwe by’intangarugero rwose, abere n’abandi urugero hari n’icyo aba yagaragaje ko atari inyangamugayo aho ngaho yayagaruye ku mbaraga z’Ubuyobozi cyangwa se kuko yagaragaye ntabwo yayagaruye kubera ko uwo mutima n’ubundi, iyo ajyira umutima mbere n’ubundi aba yarayashyizeho nk’uko bari bayamuhaye’’
Basaba ko iyi SACCO nayo itangira gukoresha ikoranabuhanga ku buryo aho umuntu ari hose yajya abasha kujya areba amafaranga afiteho aho kugumya kugenda yibeshya ko ayafite mu gatabo gusa.

Umucungamutungo w’iyi sacco Higiro Daniel yemeza ko koko uyu mukozi witwa Mujawayezu Jeanne yakiriye amafaranga ariko ntayageze mu isanduku y’ikigo hanyuma Ubuyobozi bwa SACCO bukaza kumwirukana nyuma yo kuyagarura mu isanduku.
Ati:’’ Icyo kibazo cyarabaye cy’umukozi wakiriye amafaranga akayashyira kuri konti z’abanyamuryango ariko ntayageze mu isanduka ya SACCO, n’ubundi amafaranga koko yarayakiriye arabyemera ariko ntiyayageza mu isanduku nyuma icyahise gikurikiraho nakoze raporo nyishyikiriza Ubuyobozi nabwo bumufatira icyemezo cyo kumuhagarika mu kazi.’’
Yongeraho ko kuba kugeza ubu ataratangirwa ikirego mu nkiko ari uko hari ibikenerwa mju rubanza bishyikirizwa ubugenzacyaha bicyegeranywa hanyuma ikirego kikazabona gutangwa akizeza abanyamuryango b’iyi SACCO ko umutungo wabo ucunzwe neza ari nayo mpamvu uwagerageje kugira ayo atwara yahise agaragara ndetse akanahita ayagarura.
Amafaranga uyu mucungamutungo yari yanyereje ku wa 11/08/2023 ni 3509920Frws yahise agarura nyuma y’iminsi ibiri.Ingingo ya 10 mu itegeko no 54 riheruka gusohoka muri 2018 ryerekeye kurwanya ruswa iteganya ko uhamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranya yikubye inshuro kuva kuri 3 kugera kuri 5 y’umutungo yanyereje.
Kivu24.rw
