Burera: Umutubuzi yahangitse abaturage imifuka y’itaka bibwira ko ari sima

Spread the love

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera mu Murenge wa Gahunga biganjemo abakorera ubucuruzi muri Centre ya Gahunga bavuga ko mu minsi ishize batuburiwe n’umugabo waje avuga ko yakoraga ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi akaba agiye kubuhagarika bityo ari gutanga sima yaranguye kuri make nyuma yo kuyigura bagasanga ari imifuka ifunzemo igitaka.

Aba baturage bavuga ko ukurikije ukuntu iyi mifuka yari ifunze bitari byoroshye guhita bavumbura ko iyo mifuka irimo ibitaka bagasaba ko uyu mutubuzi yakurikiranwa akaryozwa ubu bujura.

Ati: ‘’Muby’ukiri bavuga ubatubuzi ariko aba bo ntibasanzwe, umuntu wikora agafata agafuka ka sima akagahambura neza agapangamo ibitaka akagafunga neza akabyita sima akajya mu baturage akora publicite avuga ko afite sima ya make akayigurisha ibihumbi 8 abaturage bakamuteza imbere bivuye inyuma.’’

Undi ati: ‘’Ku wa mbere mu gihe cya saa munani haje umugabo aravuga ngo afite depot Karwasa, avuga ko ari kuva mu bucuruzi bwa depot atubwira ko ari kugurisha sima ku mafaranga makeya ndamubwira se iyi sima ari kuyigurisha angahe? Ati ni ibihumbi 12 nti se uwaguha 8 ko wumva uri gusenya depot? Ati oya, ayo ngayo ntabwo nayafata, twumvikanye ku bihumbi 9 twumvikana imifuka ibiri ageze nyuma arampinduka arambwira ngo ntabwo akiyigurishije ngo imifuka ni myinshi yabonye abarayitwarira rimwe.’’

Yongeraho ko byarangiye bumvikanye ko amuzanira imifuka 3 agahita yishyura amafaranga 27000 y’u Rwanda nawe akaba yaje gusanga yose ifunzemo ibitaka aho kuba sima nk’uko yayiguze abyiteze.

Aba baturage bavuga ko hafashwe umunyonzi wayibazaniraga nyuma y’uko umwe mu baturage agiye kubaka agasanga umufuka yari yizeye ko urimo sima ari igitaka agahitamo kongera guhamagara uwayimuzaniye amusaba indi kugira ngo afatwe ayizanye.

Abanyonzi bagera kuri 4 bari batwaye iyo mifuka ifunzemo igitaka bagurishaga nka sima nibo kugeza ubu bafashwe mu gihe hagishakishwa uwabahaga iyi sima ngo bayigeze ku baguzi.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *