Rubavu: Kwitinya no kubura igishoro biracyari imbogamizi ku mishanga y’urubyiruko.
Rumwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu ruratangaza ko ikibazo cyo kwitinya kuri bamwe muri bo ndetse no kubura ingwate zo gutanga mu bigo by’imari kugira ngo ruhabwe inguzanyo bikiri inzitizi zikomeye ku ishyirwa mu bikorwa n’iterambere ry’imishinga yarwo rugasaba gukomeza kurushaho koroherezwa kubona igishoro.
Ibi uru rubyiruko rwabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo igamije kwimakaza umuco w’umurimo unoze no guhanga imirimo mishya yateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo ndetse n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye yabereye mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa 23/08/2023.

Hakizimana Jean de Dieu, umwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi nama avuga ko mu mitwe y’urubyiruko harimo imishinga myinshi yakabaye ishyirwa mu bikorwa ikagabanya ubushomeri binyuze mu gutanga imirimo kuri rugenzi rwabo ariko ko hakiri imbogamizi ku kubona igishoro.
Ati: ‘’Mu rubyiruko ruri hanze aha ngaha harimo ubwenge bwinshi, harimo imishinga myinshi cyane ariko nyine bitewe n’uko batabona iyi nguzanyo ngo babone ukuntu bashyira iyo mishanga yabo mu bikorwa ntabwo ubushomeri bwagabanuka ahubwo bwarushaho kwiyongera kubera ko nta bufasha bafite[Support].
Yongeraho ko uretse iki kibazo cyo kubura igishoro kubera kutabasha kugera ku nguzanyo bitewe no kutagira ingwate zisabwa n’ibigo by’imari hari n’abadashyira imishinga yabo mu bikorwa kubera kwitinya gusa agasaba nanone Ubuyobozi kurushaho korohereza urubyiruko kugira ngo ikibazo cy’ubushomeri bukomeje kwiyongera kibonerwe igisubizo.

Umuyobozi wa BDF mu Karere ka Rubavu Kwizera Innocent avuga ko iki kigega gifasha urubyiruko cyangwa umugore kubona ingwate ingana na 75% ku nguzanyo akeneye kugira ngo abashe gushyira mu bikorwa umushinga we akemeza ko 25% aba asabwa nk’uruhare rwe atari menshi ku muntu ufite ubushake bwo kugira icyo akora kizamubyarira inyungu.
Ati: ‘’Dutanga ingwate ya 75%, bivuze ngo uwo twishingiye nawe aba agomba kwishakira 25%, urubyiruko rero rugira ikibazo cyo kuvuga ngo iyo 25% irava hehe? Ariko ngira ngo urubyiruko narwo rugomba guhindura imyumvire rukumva ko niba ugiye gusaba ubufasha nawe ubwawe hari icyo ugomba kwishakamo.’’
Yongeraho ko mu gihe uru rubyiruko cyangwa abagore rudafite ingwate ya 25% mu mutungo utimukanwa bafashwa guhuzwa n’ikigo cy’imari ku buryo baba bashobora gutanga iyi ngwate mu mafaranga akibutsa urubyiruko by’umwihariko ko gufashwa biba bigomba kugira icyo biheraho.

Kugeza ubu abadafite imirimo mu Karere ka Rubavu bagera kuri 30.27% ari naho Umufatannyabikorwa wa Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo ndetse n’Akarere ka Rubavu Enabel yagaragaje ko yiteguye gufasha binyuze mu guhanga imirimo ku bantu 500, mu Mirenge yose, nibura 60% bakaba abagore cyangwa abakobwa ndetse 80% bakazaba ari urubyiruko.
Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24.rw
