Karongi: Ku myaka 13 yaterewe inda mu modoka, arasaba guhabwa ubutabera
Umwana w’umukobwa wo mu Karere ka Karongi avuga ko ku myaka 13 yahohotewe agasambanyirizwa mu modoka agaterwa inda n’umushoferi wari wahawe akazi ko kwimura umuryango yakoreraga mu rugo wari wimukiye mu Karere ka Muhanga agasaba gufashwa kubona ubutabera.

Uyu mukobwa uvuga ko kuri ubu umwana yabyaye amaze kuzuza imyaka 5 mu gihe we agize 19 uyu wamuteye inda atarongera kumuca iryera akagaragaza ko impamvu atigeze ahabwa ubutabera ari uko se umubyara yamubwiye ko ari we wiyandaritse atakwirirwa abyirukamo.
Ati: ‘’Umuryango twabanaga wari ugiye kwimuka, amutega afite ibintu byinshi amuca make kuko yari ari kugenda ashoye agendeye aho, ubwo rero byarangiye bamuteze ari babiri ariko birangira umwe aje gusigara, ni uko nibonye muri iyo modoka yewe. Tugeze aho hantu nabonaga ari mu ishyamba ryinshi, yafunze imodoka n’amatara byose rimwe aparikira rimwe antangirira ku muryango w’imodoka mbura aho nsohokera ntatse mbura n’uwantabara kubera ko hari aho ngaho mu ishyamba ntanabantu bari kuhagenda koko hari nijoro, byabereye mu modoka.’’
Yongeraho ko icyatumye abyihorera ntahite avuga ibyamubayeho akigera I Muhanga yabitewe n’ipfunwe ryo kuba yari amaze yari amaze gusambyanywa n’umuntu atari anasanzwe azi ndetse nyuma yanabibwira umubyeyi we ngo amufashe kubona ubutabera akamusubiza ko ari we wiyandaritse.

Umuyibozi w’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu Murwanashyaka Evariste asaba abayeyi kudatererana abanai bahohotewe bakiri bato kuko baba bakeneye guhabwa ubutabera akizeza ko uko byagenda kose uyu mugabo azafatwa agashyikirizwa ubutabera kuri ibi byaha akurikiranyweho.
Yagize ati: ‘’Icyo kiroroshye cyane, niba afite numero ye ya telephone yiwe ayijyana kuri RIB bakamutarakinga, n’ubwo yaba ari hanze y’Igihugu rwose barafatwa, ntabwo yabura uko byagenda kose niba ari mu Gihugu.’’
Yibutsa ko nta mwana wibambaza ku muntu mukuru kuko aba akwiye kumugira inama agasaba ababyeyi kwirinda gutererana abana bahohotewe kuko baba bakeneye gufashwa kubona ubutabera.
Ingingo ya 4 ya kane y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange igaragaza ko iyo umuntu mukuru asambanyije umwana utarageza ku myaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu z’inyoroshya cyaha, ni mu gihe iki cyaha uyu mwana w’umukobwa yakorewe kitararenza imyaka 10 ngo kibe cyasaza.
Kivu24.rw
