Ruhango: Umugabo yafatiye mugore we mu cyuho asambanira ku buriri bwe

Spread the love

Murererimana Ephrem wo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Mbuye mu Kagari ka Gisanga mu Mudugudugu wa Byemveni yafatiye mu cyuho umugore we Mukantwari Tabita asambanira mu buriri bwe n’umuturanyi we wahise yiruka yambaye ubusa ku gasozi.

Uyu mugore warimo avirirana ku kaguru ndetse no mu kiganza yanabyimbye amatama yemereye TV1 ko koko umugabo we yamufatiye mu cyuho arimo gusambanira ku buriri bwe n’undi mugabo akamukubita inturubiko.

Yagize ati: ‘’Ni umugabo wasindukiye iwacu aje asanga ndi gukubura arangije rero amfatira mu nzu nyine akora ibyo akora, umugabo umwana aragenda arabimubwira arangije aza akubitagura gutya. Ni icyaha nyine cyabayeho ndacyemera.’’

Umugabo w’uyu mugore Murererimana Ephrem yemera ko yakubise uyu mugore we kubera agahinda nyuma y’uko umwana we w’imyaka 14 yari ababonye basambana akamusanga aho yarari mu kazi akabimubwira.

Ati:’’Umwana asanze nyina ari gusambana ansanga mu kazi arambwira ati ngwino undebera papa, ngwino urebe ibyo mama ari gukora, umugabo we nsanze yirukanse ipantaro ayitwaye mu ntoki, anyuze hariya mu rutoki, basambanye ku mugaragaro umwana w’imyaka 14 abareba.Yakunze umugore we akunda n’uwanjye none yari arimo kumusambanyiriza iwanjye, icyo nasaba ni uko babamuha bombi akabatunga.’’

Yongeraho ko kugerageza kwihanira ari agahinda kabimuteye gusa nawe akemeza ko ibi biba bishobora gukurura urupfu nk’uko binemezwa n’abaturanyi b’iyi miryango bagasaba Ubuyobozi kubikurikiranira hafi.

Uciye inyuma uwo bashakanye akurikiranwa gusa ari uko uwaciwe inyuma ariwe utanze ikirengo ndetse akaba afite ubushobozi bwo kugihagarika aho cyaba kigeze hose mu gihe ubushinjacyaha bwaba butararegera dosiye urukiko.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *