Ruhango: Umugabo yiyiciye umwana w’imyaka 2 amuta mu bwiherero, haracyekwa ibiyobyabwenge

Spread the love

Umugabo witwa Gahozo Josue wo mu Mudugudu wa Bugirinteko, mu Kagari ka Rutabo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango akurikiranywe icyaha cyo kwica umwana we w’umuhungu w’imyaka 2 babanaga bonyine amunigishije umugozi, umurambo we akawushyira mu myenda ndetse no mu mufuka akawuta mu bwiherero.

Abaturanyi b’uyu mugabo bavuga ko icyo bari bazi kuri uyu mugabo usanzwe akora akazi ko kogosha ngo ngo ari uko yakoreshaga ibiyobyabwenge binashoboka ko yihekuye nyuma yo kongera kubikoresha gusa banenga ababyeyi b’ababyeyi be batereranye umwuzukuru wabo.

Ati: ‘’Arangije aravuga ngo nimbabwiza ukuri ntabwo muntanga, abona kutubwiza ukuri ati rero njyewe koko umwana namutaye muri wese.’’

Undi ati: ‘’Ariko uwo muhungu bita Gahozo ibintu twari tumuziho igihugu cyamagana nabwo ni urumogi yanywaga, yanywaga ibiyobyabwenge, ikindi cya kabiri ababyeyi b’umwana twababaye ubundi iyo umuhungu yabaga atarageza iyo myaka umwuzukuru ateranywe abasaza n’abakecuru baramureraga, ariko urukundo ruke ku basaza n’abakecuru nibyo byabaye nyirabayazana kuko uyu muhungu ntaho kuba yagiraga yirirwaga azenguruka.’’

Yongeraho ko n’ubwo uyu mwana yamwishe n’ubundi yari abayeho nabi kubwo gutereranwa na ba nyirakuru na basekuru asaba ko hakurikizwa amategeko uyu mugabo agakanirwa urumukwiriye.

Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Kinazi wasigariyeho Umunyabanga Nshingwabikorwa uru mu kiruhuko avuga ko nyuma yo gufatwa n’inzego z’umutekano uyu mugabo yavuze ko ngo ari ibyamujemo bikamusaba kwiyicira umwana.

Ati:’’Akimara kugezwa mu maboko y’Ubuyobozi bagerageje ku mubaza impamvu yabiteye guta umwana we muri toilet asobanura ko ngo ari ibintu bya muteye ngo nawe atari we niko yasobanuriye inzego.’’

Uretse uyu mugabo watawe muri yombi na RIB akurikiranyweho kwica umwana we, muri uyu Murenge wa Kinazi kuva uyu mwaka wa 2023 watangira hamaze gutabwa muri yombi ababyeyi 3 bakurikiranyweho ibyaha byo kwiyicira abana.

Kivu24.Rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *