Rubavu: Nyuma y’imyaka isaga 9 baba mu bitaro barasaba ubufasha bw’Ubuyobozi

Spread the love

Bamwe mu barwayi bamaze igihe kirekire mu Bitaro bya Gisenyi kubera kubura ubushobozi bwo  kubona ubuvuzi buhanitse bakeneye butaboneka mu Rwanda barasaba Ubuyobozi kubafasha kuvurwa cyangwa bagahabwa ibikoresho by’ibanze byabafasha gukomeza kurwarira mu ngo zabo aho gukomeza kuba mu Bitaro.

Aba barwayi bagaragaza ko hashingiwe ku bibazo by’uburwayi bw’ingingo bagize babwiwe ko icyabafasha ari ukujya kwivuriza mu mahanga bakemeza ko nyuma yo kubura ubushobozi bisanze bagomba guhora bari ku mwuka kugira ngo bakomeze kubaho bagasaba guhabwa ibikoresho byajya bibafasha guhumeka ubundi bakajya kurwarira mu ngo zabo.

Ndabahweje Thacien ukomoka mu Murenge wa Cyanzarwe mu Kagari ka Cyanzarwe umaze imyaka igera ku 10 mu Bitaro bya Gisenyi yagize ati: ‘’Nagize uburwayi bw’impyiko noneho barayivura barayinanirwa banyohereza mu Ruhengeri nabo barayinanirwa banyohereza CHUK nahabaye imyaka 3 noneho haziramo indwara yitwa prostate noneho bavuga ko ari ugushyiramo sonde. Ndimo ndarangiza nk’imyaka 9 n’amezi agera kuri 6 mba mu Bitaro. Nabanje kugurisha isambu nari mfite ndimo kwivurisha hajyaho imiryango nayo irananirwa nuko mbera aho ngaho gutya.’’

Yongeraho ko nyuma y’uko igihaha cye kimwe kivuyemo umwuka ngo yabwiwe ko ahari inzobere zabasha kukimusimburiza ikindi ari mu Bubirigi cyangwa akagura imashini ya miliyoni 2 imuha umwuka akayitahana akemeza ko ubwo Ubuyobozi bw’Akarere bwabasura bwabemereye ko bazabashakira izi mashini ariko bakaba batarazihabwa.

Imanizabayo Florent wo mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu nawe umaze imyaka isaga 5 yunzemo ati:’’Ni ikibazo cy’umutima nagize waje kubyimba uruhande rumwe, kugira ngo mvurwe bambwiye ko buno burwayi hano batabushobora ngomba gukirira hanze mu Buhinde kandi ubushobozi bwo kujyayo ntabwo dufite. Ubushobozi bwabyo twarabubuze, nageze hano muri 2018 bageze aho baratubwira ngo bagiye kudushakira utumashini twaba dufite twajya tudufasha mu rugo ariko twarategereje twarahebye, hashize nk’imyaka ibiri babitubwiye. N’imiryango igeraho ikananirwa kuko turwaye igihe kirekire cyane.’’

Yongeraho ko nk’abarwayi bamaze igihe mu Bitaro bashengurwa by’umwihariko no kubona abandi barwayi baza bakavurwa bagakira bagataha ariko bo bakaba nta kizere cyo gukira bafite cyane ko ubushobozi bwo kwivuza ndetse n’ubufasha babibuze nyuma y’uko ibyo bari batunze byabashizeho bivuza.

Bashingiye ku gihe bamaze muri ibi Bitaro bya Gisenyi nta buvuzi bugamije ku bakiza bahabwa ndetse bakaba batanafite ubushobozi bwo kubajyana kuvurirwa mu bindi Bihugu bifite ubushobozi bwo kubasimburiza izi ngingo zabo zirwaye basaba Ubuyobozi ko mu gihe kubavuza byaba bitagishobotse nibura bafashwa kubona ibikoresho by’umwuka ubundi bakabitahana bikabafashiriza mu ngo zabo mu gihe bategereje kwipfira.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gisenyi CSP Tuganeyezu Oreste avuga ko muri rusange ku barwayi baba bamaze igihe kirekire mu Bitaro inshingano z’Ibitaro ku barwayi nk’aba z’ibanze ari ukubavura ndetse no gukomeza kubafasha mu mibereho ya buri munsi kuko hari ababa badafite imiryango ndetse n’abo igera igihe ikarambirwa akongeraho ko mu kubafasha banakorana n’inzego zirimo Akarere ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB mu gushaka ibisubizo birambye.

Ati: ‘’ Harimo babiri bagize uburwayi bukomeye, uburwayi bwangije ibihaha byabo ku buryo bagomba guhora ku mwuka, ubundi ari nk’ibishoboka bagurirwa igikoresho gikora umwuka bakaba banataha kuko kugeza uyu munsi ikibazo gikomeye bafite ni umwuka ariko nyuma yo kuganira nabo no gukora isesengura twasanze aho batuye nta mashyanyarazi ahari kandi icyo gikoresho gikoresha amashanyarazi, nta n’inzu bafite zigaragara bigatuma batasohoka kuko basohotse byaba ari ukuvuga ngo bahita bata ubuzima.’’

Yongeraho ku kugira ngo aba barwayi babe bataha bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo babanze babone aho bataha hujuje ibisabwa ndetse ndetse banagurirwe ibi bikoresho byajya bibaha umwuka bakeneye bari mu ngo zabo akongeraho ko hari icyizere ko bizakemuka binyuze mu bufatanye n’Akarere ndetse na RSSB.

Ashimira abafatanyabikorwa batandukanye b’Ibitaro bya Gisenyi barimo abagenera aba barwayi baba bamaze igihe kirekire kwa muganga ibiribwa, ibikoresho by’isuku ndetse hakaba n’ababishyurira imiti baba barahawe mu bihe bitandukanye.

Mu gushaka kumenya aho ubufasha Akarere ka Rubavu kemereye aba barwayi bugeze Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Ishimwe Pacifique yabwiye Kivu24 ko ibibazo by’aba barwayi byose bizwi kandi birimo gukorwaho nkuko bisanzwe muri gahunda yo kwita kubatishoboye ku bufatanye n’Ibitaro bya Gisenyi.

Ati: ‘’ Uyu ugomba kujya kuvurirwa ahandi Ibitaro birimo gukorana n’aho bashobora kumwakira hanyuma Akarere kakiyemeza ubwishingizi bw’ikiguzi cya serivisi azahabwa. Abandi bari ku mwuka baracyakomeza gukurikiranwa kuko bafite MUSA (Ubwisungane mu kwivuza) Akarere kazishingira ibyo MUSA itishyura.’’

Ku kijyanye no kubafasha kubona ibikoresho by’umwuka kugira ngo byibura babe babasha gukomeza kurwarira mu ngo zabo yongeraho ko kubera imiterere yaho batuye byagaragaye ko umwuka kuwubaha mu rugo bishobora guteza ibindi bibazo.

Ikibazo cy’aba barwayi bamaze igihe kirekire mu Bitaro bya Gisenyi kubera kubura ubushobozi bwo kwiyishyurira ubuvuzi bakeneye kuko busaba kujya kwivuriza mu mahanga hifashishije ubushobozi butabonwa na buri wese kije mu gihe n’ubundi ibi Bitaro bya Gisenyi bigaragaza ko bifite ikibazo cy’abarwayi batishoboye bamaze kubigeramo umwenda w’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 207 zitarishyurwa.

Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *