Rubavu: Abasenyewe n’Ibiza bya Sebeya bahawe isomero rije kubafasha gutyaza ubumenyi

Spread the love

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu batujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Muhira Mu Murenge wa Rugerero biganjemo abasenyewe n’ibiza by’imyuzure y’umugezi wa Sebeya iheruka kwibasira aka Karere bahawe isomero ryitezweho kubafasha gukomeza kwihugura ndetse no guteza imbere umuco wo gusoma by’umwihariko mu bakiri bato batuye muri uyu Mudugudu no mu nkengero zawo.

Iri somero ryatashywe kuri uyu wa 11/09/2023 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo gusoma ahanatangijwe ukwezi ko gusoma kuzakorwamo ibikorwa bitandukanye bigamije kwimakaza umuco wo gusoma cyane cyane mu bakiri bato.

Nyuma yo gufungura iri somero, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n’Igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma yagaragaje ko Igihugu gikomeje gukora byinshi bigamije kubaka uburezi bufite ireme yibutsa ko gusoma ari isoko y’ubundi bumenyi bwose asaba ababyeyi kubikundisha abana ndetse no kujya babagenera umwanya uhagije wo kubikora.

Ati: “Leta y’u Rwanda yubatse amashuri menshi mu bice byose by’ Igihugu, kugira ngo abana bose bagire amahirwe yo kwiga. Barimu namwe babyeyi nimushyigikire abana mu myigire yabo mubashishikariza kandi mu bakundishe gusoma kugira ngo kugana ishuri bibe inzira y’ iterambere kuri bo no ku Gihugu aho kuba umuhango. Turashishikariza abantu bakuru, ababyeyi, gukunda gusoma ndetse no kubikundisha abato, tukabaha umwanya uhagije wo gusoma kuko gusoma ari umusingi ukomeye w’ubundi bumenyi.’’

Yasabye by’umwihariko abato n’abakuru batuye muri uyu Mudugudu w’icyitegererezo ndetse n’abawuturiye  kubyaza umusaruro iri somero bahawe biyungura ubumenyi binyuze mu gusoma ibitabo bitandukanye byarihurijwemo ku nyungu zabo.

Ku ruhande rw’abaturage begerejwe iri somero bashimye iki gikorwa remezo cyiyongereye kubyo bari basanganywe begerejwe bagaragaza ko bagiye kukibyaza umusaruro biyunguru ubumenyi ku ruhande rwabo ndetse n’abana babo bakiri mu mashuri rikajya ribafasha aho kwirirwa bazerera cyane cyane mu gihe cy’ibirukuko n’iminsi isoza icyumweru[Weekend].

Hakizimana Francois utuye muri uyu Mudugudu w’Icyitegererezo yagize ati: ‘’Twagize ibyishimo birenze kuko batuzaniye isomero hano hafi, Abenshi urabona ko tumaze no gusaza, nasanzemo igitabo cy’Ingangurarugo ntangira gusoma amateka, intambara yo ku rucuncu n’ubusanzwe nkunda amateka. Ikindi bariya bana wabonye nibajya bagira umwanya bazajya baza hano mu isomero basome ibitabo bashyizemo biyungure ubumenyi aho kwirirwa bazerera.’’

Asaba abakuru n’abato kugana iri somero kuko mu bitabo harimo ubwenge bwinshi bakaribyaza umusaruro biyungura ubumenyi butandukanye haba ku mateka no

Imibare igaragaza ko mu Rwanda abantu bakuru bazi gusoma no kwandika bagera kuri  83,1% mu gihe Igihugu cyihaye intego y’uko abazi gusoma no kwandika bagomba kugera kuri 84,5% mu mwaka utaha wa 2024.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *