Karongi: Amakimbirane ashingiye ku businzi n’ubusambanyi aravuza ubuhuha mu miryango isaga 4000
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko isesengura baherutse gukora, ryagaragaje ko mu miryangi 89.223 ituye aka karere harimo 4042 ibanye mu makimbirane yiganjemo aterwa n’ubusinzi n’ubusambanyi.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 13 Nzeri 2023, ubwo aka Karere kasurwaga na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, muri gahunda y’ubukangurambaga ku burere buboneye, gukumira no kurwanya amakimbirane mu miryango hagamijwe kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Minisitiri Uwamariya yaganirije imiryango 200 ibanye mu makimbirane irimo 100 yo mu Murenge wa Rubengera n’indi 100 yo mu Murenge wa Bwishyura.
Umuryango wa Kanyarutoki Jean ni umwe mu miryango ibanye mu makimbirane yitabiriye ubu bukangurambaga.
Kanyarutoki avuga ko amakimbirane yo mu rugo rwe aterwa n’ubusinzi ahanini bugirwa n’umugore we bafitanye abana batatu.
Ati “Batugiriye inama ariko umugore wanjye akaba ari we wambangamiraga kubera akagwa, nanjye naba nakanyoye yavuga nanjye nkavuga bikajya hejuru.”
Yamfashije, umugore wa Kanyarutoki yavuze ko agendeye ku nama yahawe n’abayobozi, agiye guhinduka akumvikana n’umugabo we bagafatanya gushaka ubwisungane mu kwivuza bakishyurira umuryango wabo.
Ati “Aho byapfiraga nanywaga inzoga n’umugabo nasanga yasomyeho tukaba turarwanye, amahoro akabura mu rugo, ntihagire umwana urya, ntihagire umwana ubonerwa igihe cyo gutunganywa. Ingamba dufashe ni uko ibintu by’inzoga tugiye kubigabanya. Turashimira abayobozi baduhaye impanuro”.
Kakuze Venantie wo mu Kagari ka Bubazi, Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi na we amaze iminsi mike avuye muri gereza azira gukubita umugabo we akamukomeretsa ku mutwe.
Ati “Nanywaga inzoga n’umugabo wanjye akayinywa, nagira ibyago nasanga yanyoye nyinshi kundusha yankubita urushyi nkaba nzanye inkoni. Imirwano ikaba aho, abana bacu ntibige neza”.
Uyu muryango ufite umwana wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza wataye ishuri yize igihembwe kimwe kubera imirwano ya hato na hato y’ababyeyi be.
Ati “Iyo turwanye aragenda hakaba n’igihe tumubura najya kumva ahantu ari nkamuzana”.
Kakuze yavuze ko inama yahawe n’ubuyobozi zamwubatse ku buryo yumva agiye kureka inzoga burundu kugira ngo abashe kubana mu mahoro n’umugabo we.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine avuga kuba imiryango isaga ibihumbi bine mu karere kamwe ibanye mu makimbirane, ari ikibazo gihangayikishije.
Ati “Ni ikibazo gihangayikishije ku buryo bisaba ingamba zihariye kugira ngo iyo miryango ive mu makimbirane kuko bibyara ingaruka nyinshi, zirimo ubukene. Hari n’aho tujya twumva ngo bicanye ariko ingaruka ku bana ni ukugwingira, guta ishuri no kujya mu buzererezi. Ni ikibazo kiremereye ariko gishobora kubonerwa umuti”.
Minisitiri Uwamariya yasabye ababanye mu makimbirane kujya batega amatwi ababagira inama bakumva inama zibafasha gusohoka mu makimbirane barimo.
Mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’amakimbirane yo mu ngo Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yatangije ubukangurambaga ku burere buboneye, gukumira no kurwanya amakimbirane mu miryango hagamijwe kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Kivu24.rw
